Uru ruganda rugiye kubakwa ku nkunga y’igihugu cya Koreya, ngo ruzagirira akamaro aborozi b’inkoko, ingurube, inka, n’amafi, kuko ruzajya rubatunganyiriza ibiryo birimo intungamubiri zihagije, bizatuma umusaruro wabo wiyongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka,ubwo batangizaga imirimo yo kubaka uru ruganda tariki 21/1/2016, yavuze ko ruzaba igisubizo ku bwiyongere bw’umusaruro uturuka ku matungo.
Yagize ati “urabona gahunda ya Girinka n’ubworozi bw’amatungo magufiya bigenda bitera imbere mu gihugu cyacu. Usanga ariko abantu bagaburira amatungo ibyatsi gusa, ntibagire ibiryo byunganira ibyatsi kugira ngo inka zigire umukamo mwinshi, n’andi matungo akure neza.”
Biteganyijwe ko mu kwezi kwa 9/2016 uru ruganda ruzaba rwuzuye, rugatangira gukora. Ngo ikizakurikiraho ni ugukangurira aborozi kurugana.
Abaturage b’i Sovu biteze byinshi kuri uru ruganda. Jean de Dieu Tuyishimire ati « twari dusanzwe duha amatungo sondori. Ariko ibiryo tuzagura aha hari ikintu kizaba kiyongereyemo, noneho ibintu bikazagenda neza mu bworozi. »
Françoise Mukabera ati « uru ruganda ruzaduha akazi, runagahe abana bacu. » Faustin Ndahayo na we ati « Ku bw’uru ruganda amatungo yacu azamererwa neza, n’abatayafite bazabasha kuyagura kuko bazaba bahabonye akazi. »
Uru ruganda ruzuzura rutwaye amafaranga miliyoni 390. Ruzaba rushobora gutunganya Toni 40 z’ibiryo by’amatungo ku munsi. Ngo ruzaba runafite ubushobozi bwo kumisha Toni 40 z’ibigori ku munsi, ku buryo bizajya bibikwa igihe kirekire bitangijwe n’imungu.
Abanyakoreya kandi ngo nibarangiza kurwubaka bazamara imyaka itatu barukoresha, nk’uburyo bwo kurugerageza. Nyuma yaho ruzegurirwa Akarere ka Huye.
Felix Nyirishema, umuhuzabikorwa w’imishinga y’Abanyakoreya muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko uretse mu myaka izaza, Abanyakoreya bazagura uru ruganda rukazajya rutunganya n’ibiryo by’abana, rukazajya runatunganya amata y’ifu haherewe ku mata y’inka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|