Ubushobozi buke ngo butuma batabasha kuhira imyaka

Abahinzi bahagarariye abandi mu makoperative bigishijwe ibijyanye no kuhira imyaka muri IPRC-South, bavuga ko ubumenyi bahakuye batabukoresha ku bw’amikoro make.

Aba bahinzi batangiye guhugurwa guhera mu mpara za 2015 bavuga ko amahugurwa bahawe atapfuye ubusa kuko ibyo bize na n’ubu babonye ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa bitabananira, gusa ngo kuba bakibubitse mu mitwe ntibibashimishije.

Uyu ni uwabashije kuhira imyaka ye
Uyu ni uwabashije kuhira imyaka ye

Valens Mbarushimana, wize kuhira atumwe na Koperative Jyambere Muhinzi yo mu Murenge wa Huye, agira ati “Twarize kandi ibyo twize tubona byatanga n’umusaruro ugaragara, ariko dufite imbogamizi y’uko uburyo bukoreshwa buhenze, umuturage akaba atabasha kubugeraho.”

Mugenzi we biganye, na we, ati “Birahenze: amapompo, amatiyo, amatanki yo kugira ngo amazi abashe kugera mu mirima, ibyo byose bisaba amafaranga menshi.”

Mbarushimana we anatekereza ko Leta yari ikwiye kubafasha bakabona byibura ibikoresho bikeya byo kwerekeraho bagenzi babo nk’uburyo bw’icyitegererezo. Ati “Byatuma abafite amafaranga bashora mu kuhira kuko baba babona bifite akamaro.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Tony Nsanganira, avuga ko aba bahinzi bari bakwiye kwiyegeranya muri za koperative zabo bagashaka ½ cy’amafaranga akenewe mu kugura ibikoresho bya ngombwa, hanyuma Minisiteri y’Ubuhinzi na yo ikabunganira ku kindi gice gisigaye.

Iyi gahunda ya nkunganire mu kuhira ngo yagenewe Abanyarwanda bahinga ku buso bwo kuva kuri hegitari imwe kugeza kuri hegitari icumi. Icyakora ngo abahinga ku buso bunini bo Leta ibaha ibikoresho bya ngombwa nta mafaranga ibatse.

Ati “Hari imishinga minini mu turere twa Kirehe, Ngoma na Nyagatare Leta yashyizemo ubushobozi, nta mafaranga yatswe abaturage bo bagasabwa kuhabyaza umusaruro.” Aba baturage ngo begerejwe amazi nyuma yo kwishyira hamwe.

Naho ku cyifuzo cy’uko abahuguwe bahabwa ibikoresho bike bisa nk’ibyo kugaragariza bagenzi babo umumaro wo kuhira, Minisitiri Nsanganira avuga ko Leta itafasha abantu bakeya ngo bagenzi babo begeranye basigare.

Ati "Umuti ni wa wundi wo kwegeranya ½ cy’ubushobozi bukenewe, Leta ikabunganira."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka