Yinjiza arenga 400,000Frw ku kwezi mu mboga ahinga iwe mu rugo

Umuturage w’i Kigali uhinga imboga mu ndobo no mu mabase, biterekwa ku mbuga y’ubuso bw’intambwe 4 ku 8 iwe mu rugo, avuga ko yinjiza amafaranga arenze ibihumbi 400Frw ku kwezi nyuma yo guhaza urugo rwe.

Imboga ahinga mu rugo zimwinjiriza asaga 400,000Frw ku kwezi
Imboga ahinga mu rugo zimwinjiriza asaga 400,000Frw ku kwezi

Nyirahakiziyaremye Frida w’imyaka 46 y’amavuko, atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, Umudugudu wa Bukinanyana (iruhande rwa Controle Technique), akaba akodesha nk’abandi benshi muri Kigali.

Uyu mugore agaragaza ko kuri we nta gishingwe cyangwa umwanda bibaho, kuko ibibora ari ifumbire y’imirima ye, ibitabora bikaba ibyo guhingamo cyangwa imitako, ku buryo azirana n’abantu bohereza ibishingwe ku kimoteri cy’i Nduba.

Avangura ibishingwe bibora bikajya ukwabyo mu mufuka atereka hasi akanyanyagizamo amazi, bigahinduka ifumbire mu gihe kitarenze ukwezi, ibitabora na byo akabigira imitako igurishwa cyangwa agashyiramo itaka akabihingamo imboga.

Mu rugo nta kanya na go gapfa ubusa
Mu rugo nta kanya na go gapfa ubusa

Nyirahakiziyaremye avuga ko n’umuntu winjiranye umukungugu cyangwa icyondo cy’inkweto mu nzu iwe, aba amuzaniye umutungo w’agaciro agereranya na zahabu.

Agira ati "Ubutaka (bwaje mu nkweto) iyo babukubuye muri salon, umuntu yabwegeranya akabushyira mu gacupa k’amazi, agateramo ibitunguru akabasha gutunga urugo rwe."

Kwa Nyirahakiziyaremye nta muntu ukarabira hasi cyangwa ngo amene amazi yarongesheje ibirayi n’ibitoki bigiye gutekwa, kuko we ayuhiza imboga yahinze mu ndobo imbere y’umuryango iwe.

Nyirahakiziyaremye avuga ko imboga ahinga zimufasha gutunga umuryango we muri Kigali
Nyirahakiziyaremye avuga ko imboga ahinga zimufasha gutunga umuryango we muri Kigali

Ati "Ugeze iwanjye mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) usanga hatoshye nk’uko urimo kuhabona kuriya, nta mpeshyi ibaho, nta kintu cyo gupfa ubusa."

Akomeza agira ati "Hari igihe tugira dutya umuntu akaza akagura uriya murima ngendanwa ku bihumbi 100Frw, ibase yuzuye akarima ka seleri cyangwa izindi mboga igurwa hagati y’ibihumbi 10Frw na 20Frw ku buryo ku kwezi mbona arenga nk’ibihumbi 400Frw."

Mu bana be barindwi, umwe yiga muri Kaminuza, babiri barangije amashuri yisumbuye abandi babiri baracyari kuyigamo, mu gihe abato babiri barimo kwiga amashuri abanza, kandi akaba ari we ubishyurira bose amafaranga avuye mu byo akora.

Kuri we buri myanda ni imari
Kuri we buri myanda ni imari

Nyirahakiziyaremye utarageze mu ishuri na rimwe habe n’ikiburamwaka, avuga ko gusoma, kwandika no kubara yabyigiye kuri musaza we wavaga ku ishuri akamubaza inyuguti yize, agatangira kuziteranyiriza wenyine hakavamo ijambo.

Mu gihe imbuga ye yabaye umurima ahingamo imboga, muri salon (uruganiriro) na ho nta ntebe zo kwicaraho yahateye ahubwo yahahinduye icyumba cy’ubudozi (atelier de couture), cyuzuye imyenda n’ibikapu yirirwa yidodera ubwe.

Ukomereje mu cyumba kimwe mu bigize inzu acumbitsemo, Nyirahakiziyaremye yahahinduye ikimeze nk’inzu ndangamurage (museum), abikamo ibikoresho bijyanye n’umuco nyarwanda avana iwabo mu Ndiza (Muhanga) akaza kubigurishiriza i Kigali, ibindi bikaba ibyo akoresha mu rugo iwe.

Ahamya ko abona imboga z gutunga umuryango agasagurira isoko
Ahamya ko abona imboga z gutunga umuryango agasagurira isoko

Nyirahakiziyaremye avuga ko adashobora kunywesha igikombe cya pulasitiki cyangwa kurira ku isahani, kuko ngo bitera indwara zirimo kanseri, akaba afite ibikombe, ibisorori n’imbehe (ari zo sahani zikozwe mu biti).

Avuga ko iyi mibereho yihariye agomba kuyigisha abandi nk’uburyo bwavana benshi mu bukene, bugateza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse bukarengera ibidukikije muri gahunda yiswe ’Circular Economy’.

Igisobanuro cy’Ubukungu bwisubira (Circular Economy)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, asobanura ko ubukungu bwisubira ari uburinda abantu kugira icyo batakaza na kimwe.

Akora n'imitako
Akora n’imitako

Kabera ati "Ibi bivuze ko icyakabaye gipfa ubusa ukibyazamo ikindi kintu gifite akamaro, igihe cyose utabashije kugabanya ibyangirika ntabwo uba uri muri ’Circular Economy."

Kabera avuga ko yasuye Nyirahakiziyaremye agasanga yahindura imyumvire ya benshi ku bijyanye n’ubukungu bwisubira, atari mu gukoresha neza ubutaka gusa, ahubwo ari no mu kubyaza umusaruro ibisagazwa by’imyenda yadoze kuko abikoramo amatapi.

Aranadoda
Aranadoda

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka