Yeza ibiro 50 ku giti cy’umwumbati

Nzeyimana Paul utuye mu Murenge wa Kagano avuga ko guhinga imyumbati bimaze guhindura imibereho ye akaba asigaye ari n’umuhinzi ntagarugero mu Karere ka Nyamasheke.

Nzeyimana atuye mu Mudugudu wa Bagarama mu Kagari ka Gako mu Murenge wa kagano, mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yatangiye guhinga imyumbati ahereye ku biti bibiri kugeza ubu akaba ageze ku biti bisaga 250, kandi igiti kimwe cyera imyumbati ipima ibiro 58.

Nzeyimana, umuhinzi ntangarugero, mu imurikabikorwa.
Nzeyimana, umuhinzi ntangarugero, mu imurikabikorwa.

Yatangiriye kuri Ari 1 kuri ubu ageze kuri hegitari zisaga 2. Mu mirima ine afite, buri umwe ngo umwinjiriza nibura miliyoni imwe y’amanyarwanda ku mwaka, akemeza ko ibi byose byavuye mu bushakashatsi yikoreye mu buryo bwo guhinga imyumbati.

Agira ati “Mfite uburyo ntera imbuto nacukuye icyobo kinini ngashyiramo ibyatsi, ifumbire y’imborera nyuma y’amezi abiri ngashyiramo agafumbire gake k’imvaruganda, ubundi umwumbati ukazashora umeze neza, ukabyibuha cyane kandi ukazera uryoshye cyane”.

Nzeyimana avuga ko abaturage benshi baza gufata amasomo ku mihingire ye y’imyumbati, kandi yifuza kwigisha n’abandi benshi kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere.

Agira ati “Abaturanyi baza kunsura bashaka kwiga uko nanjye nabigenje, ndifuza ko mu gihe cya vuba nzaba mfite abandi bahinzi bagera kuri 40 nafashije kumenya uko bashobora guhinga imyumbati myiza kandi itanga umusaruro”.

Ndagijimana Pascal, umwe mu bigiye kuri Nzeyimana, avuga ko yiteze umusaruro ushimishije.

Agira ati “Natangiye guhinga nka Nzeyimana, ndizera ko mu gihe cy’umwaka nzaba nanjye ngeze ku ntera agezeho kandi bizamvana mu bukene nkurikije uko abayeho”.
Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Nyamasheke,Sengambi Albert, ashima uyu muhinzi ntangarugero akavuga ko bisaba kumva inama z’abashinzwe ubuhinzi gusa.

Agira ati “Kugira umusaruro mwiza nk’uwa Nzeyimana bituruka ku kumva inama z’abashinzwe ubuhinzi , kandi twemeza ko imihingire ye ari intangarugero”.

Nzeyimana ahamya ko ataratangira guhinga imyumbati yari umukene udashobora no kurihira amashuri, none akaba amaze kugera kuri byinshi ndetse akaba yaratangiye no kwigisha abaturage baturanye.

Ngo we n’ umuryango we babayeho neza kandi n’abana babo batanu babasha kwiga kubera kuba umuhinzi ntangarugero.

Ngo afite umushinga wo gukora ikintu ataratangaza kizatuma abana be n’abandi bantu bazajya bibuka ko habayeho umugabo w’intangarugero mu buhinzi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

naduhe nimero tumwigireho

niyomugabo jean nepomuscene yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Uwo muhinzi ahubwo azigishe abarenze 40 turebe ko umusaruro wakwiyongera mugihugu

Kaneza yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Mfite ikintu ntaratangaza nzakora bakavuga ko habayeho umugabo wigitangaza mubuhinzi..ahahahah!!!!uyu mu type n i hatari muduhe tel ze atwigishe gutera imyumbati....

fanna yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

hano i bugesera imyumbati turayinga ariko turahomba, dusarura ubusa

patrick yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

turacyari hasi mu gushora mu buhinzi mu rwanda kandi niyo secteur twoherezamo ibintu byinshi hanze bikatuzanira amadovize, rero ni muze dushore mu buhinzi hari agafaranga

chantal yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka