Umuryango ADECOR n’abafatanyabikorwa baganiriye ku bikibangamiye ubuhinzi bw’imboga

Mu gihe imboga n’imbuto ari bimwe mu biribwa by’ingenzi mu buzima bw’abantu, abahinzi babyo bagaragaza ko bagihura n’imvune mu kubihinga, ndetse bagashoramo amafaranga menshi, nyamara ntibayagaruze mu gihe bagurisha umusaruro wabo.

Modeste Ntibitura ni umwe muri abo bahinzi b’imboga n’imbuto mu Karere ka Rubavu. Asobanura ko uburyo abahinzi bagurirwamo umusaruro butanoze, kuko bagurisha bagendeye ku ngano y’imifuka, mu gihe ubaguriye we ajya kubigurisha ku kilo, bigatuma yunguka menshi kurusha umuhinzi.

Abahinzi b’imboga bagurisha ku mifuka, ubaguriye akagurisha ku kilo, bifuza ko na bo bajya bagurirwa umusaruro ku kilo.

Modeste Ntibitura
Modeste Ntibitura

Modeste Ntibitura avuga kandi ko abahinzi b’imboga n’imbuto bifuza ko inzego zibashinzwe ari zo RAB, NAEB na MINAGRI zabashyiriraho ‘Nkunganire’ kimwe nko ku yindi myaka nk’ibigori n’ibirayi.

Ati “Hari nk’umurama w’ibitunguru usanga ikilo cyawo gifunze mu gikombe kigura amafaranga arenga ibihumbi 200. Wa muturage wo hasi ntazashobora kukigura. Bashyireho uburyo bwo gufunga mu dusashi duto, ku buryo n’umuhinzi muto azabona kuri uwo murama mwiza.”

Kuba ifumbire igera ku bahinzi itinze na byo ngo bibagiraho ingaruka kuko bituma bahinga mu gihe batari bateganyije, bikaba byagabanya umusaruro, cyangwa se bagahinga badakoresheje ifumbire ihagije, umusaruro ukaba muke.

Muri rusange Modeste Ntibitura agaragaza ko ubuhinzi ari akazi k’ingenzi kuko gatunze benshi, ikibazo kikaba ari uko amabwiriza arengera ubuhinzi ataranozwa, aho agaragaza ko umuhinzi agurisha umusaruro we ku mafaranga make, inyungu nini ikitwarirwa n’umucuruzi.

Iradukunda Jerome, ni Umuyobozi wa Rubavu Horticulture Value Chain Platform, ihuriro ry’abafatanyabikorwa bari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’imboga, imbuto n’indabo bakorera mu Karere ka Rubavu.

Iradukunda Jerome
Iradukunda Jerome

Ku kibazo cyo kuba iwabo beza imboga ariko hagahora ikibazo cy’imirire mibi (malnutrition), atekereza ko biterwa n’uko umusaruro mwinshi beza ujya no mu bindi bice by’Igihugu no mu mahanga cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora ngo hari na bamwe mu bahinzi bafite ikibazo cy’imyumvire yo guhinga imboga ariko ntibaziryeho. Ngo hari n’ikibazo cy’abagurisha umusaruro n’abamamyi kuri macye ntibabashe kuyaguramo ibiribwa bifite intungamubiri zihagije.

Mu bibazo agaragaza ashingiye ku kuba umusaruro w’imboga ungana na 45% upfa ubusa, yasabye ubuyobozi ko bwakongera ibyumba bikonjesha (cold rooms), agashima ko hari koperative zimwe na zimwe zatangiye kubihabwa. Gusa ngo ntibihagije kuko iyo imboga zivuye muri ibyo byumba bikonjesha, zikagezwa ku bacuruzi n’abandi bakiriya, zihura n’ikibazo cyo gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien, aganira n'abanyamakuru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien, aganira n’abanyamakuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, ashima uruhare rw’itangazamakuru mu kumenyekanisha amakuru yerekeranye n’ubuhinzi, ubucuruzi ndetse no kurya imboga.

Ndizeye avuga ko nka ADECOR bazakomeza guharanira ko umuhinzi ndetse n’umuguzi bungukira mu buhinzi bw’imboga, agasaba ko habaho kunoza imikoranire y’inzego zaba iza Leta, abahinzi, abaguzi n’abafatanyabikorwa, hagamijwe ko imboga ziboneka ku bwinshi zikaribwa kuko zigira uruhare mu kurwanya imirire mibi mu buryo bwihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka