Uburengerazuba: Batangiye gushyira ingufu mu gukora ubuhinzi bw’umwuga

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, asaba abahinzi bo muri iyi ntara gukora ubuhinzi bw’umwuga ku buryo beza bakihaza bagasagurira n’amasoko.

Yabitangaje ubwo yari mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 8 Nzeri 2015.

Guverineri avuga ko hakenewe ubuhinzi bw'urutoki bwateza imbere umuhinzi.
Guverineri avuga ko hakenewe ubuhinzi bw’urutoki bwateza imbere umuhinzi.

Yagize ati “Ni byo koko abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi. Ariko abenshi usanga bagihinga bimwe byo kurya gusa,badatekereza gusagurira isoko. Ibyo rero ntaho bimugeza.Turimo gushyira ingufu cyane mu kuvugurura urutoki. Duhereye na hano muri Nyabihu,imirenge ya Shyira na Rugera buriya ni imirenge iberanye n’urutoki cyane.

Ubu rero icyiriho ni ukugerageza kwigisha abaturage bahereye ku bafashamyumvire mu buhinzi dufite ku buryo batangira bavugurura urutoki.”

Guverineri avuga ko ibihingwa bihinze ku butaka buhuje birushaho gutanga umusaruro.
Guverineri avuga ko ibihingwa bihinze ku butaka buhuje birushaho gutanga umusaruro.

Yakomeje avuga ko icyifuzwa ari ukuva ku gitoki k’ibiro bitanu cyangwa icumi byo kwirira,bagashobora kweza cya gitoki bajyana ku isoko bakabonamo amafaranga.

Yakomeje ashishikariza abahinzi guhinga ku butaka buhuje kuko bifasha mu kubona imbuto n’ifumbire n’imiti mu buryo bworoshye bikazamura n’umusaruro, abahinzi bakihaza bagasagurira n’amasoko.

Yaboneyeho gusaba n’abahinga ibirayi kujya babihinduranya n’ibindi bihingwa aho kubihinga byonyine ibihembwe byose.

Guverineri Mukandasira asaba abaturage kuba abanyamwuga mu buhinzi.
Guverineri Mukandasira asaba abaturage kuba abanyamwuga mu buhinzi.

Yibukije abahinzi kurwanya isuri mu mirima yabo bakora amaterasi ndinganire cyangwa ayikora,bacukura imirwanyasuri,batera ibyatsi bifata ubutaka ndetse banafata amazi ava ku mazu yabo.

Bamwe mu baturage bo muri iyi ntara, bavuga ko impanuro z’umuyobozi w’Intara bazazigira izabo.

Munyansengo Fred umuyobozi w’umurenge wa Rugera,avuga ko nk’umurenge ukunze guhinga urutoki kandi mu buryo bwa kijyambere,bazarushaho kuruvugurura.

Yongeraho ko bazashishikariza abaturage kuba abanyamwuga mu buhinzi kandi bakarushaho kurwanya isuri muri ibi bice by’imisozi miremire.

Intara y’Iburengerazuba igizwe n’uturere turindwi tugizwe n’imisozi miremire,ariko kandi turumbuka.

Mu gihe irumbuka ariko ikaba igizwe n’imisozi ishobora kwibasirwa n’isuri abaturage basabwa kubyaza umusaruro ubutaka ariko bakazirikana kurwanya isuri.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka