Ubuhinzi bwa gakondo buracyadindiza umusaruro

Burenge wa Remera, Akarere aka Gatsibo, bavuga ko kuba bagihingisha amasuka bituma umusaruro wabo udindira.amwe mu bahinzi bo mu m

Aba bahinzi basanga umusaruro muke ukiboneka muri aka karere, ufite aho uhurira n’ubuhinzi bwa gakondo bagikora, dore ko abenshi bagihingisha amasuka na macaku mu bahinga mu rusekabuye.

Aya ni amasuka ya kijyambere yahawe bamwe mu bahinzi bo mu karere aka Gatsibo.
Aya ni amasuka ya kijyambere yahawe bamwe mu bahinzi bo mu karere aka Gatsibo.

Gapfizi Juvenal ni umwe muri aba bahinzi. Avuga ko bene ubu buhinzi bukoresha isuka, busaba igihe ndetse n’imbaraga nyinshi nyamara umusaruro ukaba muke.

Ati “Maze imyaka 15 nkoresha isuka kugeza na nubu, ariko biratuvuna cyane, turahinga bikera ariko ugasanga umusaruro ni mucye cyane, kandi guhingisha imashini usanga biduhenda cyane n’ubwo byihutisha imirimo y’ubuhinzi.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu Ntara y’Iburasirazuba, butanga ubutumwa ku bahinzi bwo kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, bakita cyane ku gukoresha imbuto nziza.

Sendege Norbert uhagarariye RAB muri iyi ntara agira ati “Iyo urebye muri iyi ntara usanga ikoreshwa ry’ifumbire rikiri hasi, icyo dukomeza gukora ni ugukangurira abahinzi gukomeza gukoresha ifumbire mvaruganda bayivanga n’iy’imborero ndetse bakitabira gukoresa imbuto nziza.”

Sendege akomeza avuga ko kudatanga umusaruro k’ubutaka guterwa n’impamvu nyinshi, gusa iy’umwihariko iri mu burasirazuba ngo ni ukudakoresha ifumbire n’imbuto nziza.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, iyi ntara yaje ku mwanya wa nyuma mu kubyaza umusaruro ubutaka, nyamara ariyo ifite ubutaka butarakayuka ugereranije n’izindi.

Nubwo abahinzi bagaragaza ko gukoresha imashini bikibahenze, ubuyobozi bwa RAB mu Ntara y’Iburasirazuba, busanga ibi bitakabaye urwitwazo, kuko abahinzi bashyiriweho uburyo bwinshi bwo kubona imashini haba mu nguzanyo no mu makoperative.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka