U Rwanda ruri ku kigero gishimishije mu gutubura imbuto - MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rugeze ku kigero gishimishije mu gutubura imbuto, ku bihingwa by’ingenzi bikoreshwa mu gihugu.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyo nama
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyo nama

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, mu nama ya mbere y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu butubuzi bw’imbuto, hagamijwe kugira ngo baganirizwe banamenye uburyo uwo mwuga ukorwamo, ingano y’imbuto zikenewe, ndetse no kugira ngo bicarane na Leta bamenye neza uko bagomba gukorana, hanagaragazwa amahirwe ari mu guhinga no gutubura imbuto, byose bisubiza ikibazo cy’uko Abanyarwanda barushaho kugezwaho imbuto nziza.

Mu 2018 nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri MINAGRI yatangiye gahunda yo gutubura imbuto ku bihingwa by’ingenzi birimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi, imyumbati, Soya n’ingano, ibintu iyo Minisiteri ivuga ko bigeze ku kigero gishimishije.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’abatubura bakanacuruza imbuto mu Rwanda, Innocent Namuhoranye, avuga ko bihaye intego y’uko kugera muri 2030 bazaba bari ku kigero kirenze ku cyo bamaze kugeraho, kubera ko bazaba bashobora gutubura imbuto bakazigurishya mu Rwanda no hanze.

Ati “Guhera aho turi uyu munsi kugera 2030, twifuza ko urwego rw’imbuto mu Rwanda ruzaba rugeze ku kigero cy’aho ibindi bihugu, ku ruhando mpuzamahanga biri hejuru cyane tuzi muri Afurika, dutubura imbuto tukazigurishya mu Rwanda no mu bindi bihugu byo hanze, ndetse tubasha no kujyana ku yandi masoko yo mu Turere.”

Innocent Namuhoranye avuga ko mu gihe cy'imyaka itanu bazaba bari ku rwego rwo kugurishya imbuto mu mahanga
Innocent Namuhoranye avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu bazaba bari ku rwego rwo kugurishya imbuto mu mahanga

Akomeza agira ati “Twifuza ko isoko rizaba rimaze kwikuba nka kabiri cyangwa gatatu, mu myaka itanu iri imbere, ndetse birashoboka ko mbere ya 2030 iyo ntego twihaye twayigeraho.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko ubutubuzi bw’imbuto mu Rwanda bugeze ku kigero cyiza kandi gishimishije, igisigaye gusa ngo ni ukunoza neza imikorere.

Ati “Ibibazo bikirimo ni ukunoza imikorere kugira ngo ya mbuto ibe nziza cyane, ariko ku bijyanye n’iyo dufite muri Laboratwari mu bushakashatsi bwacu nk’Igihugu irahari, igisigaye ni ukunoza neza imikorere kugira ngo ibe nziza, kandi yere neza, ariko ibindi byo tugeze ku kigero gishimishije, twavuga nka 100%.”

Nubwo bimeze bityo ariko, MINAGRI ivuga ko ku bijyanye n’imbuto z’imboga n’imbuto ziribwa, ngo haracyagaragaramo icyuho kubera ko mu Rwanda zitaratangira kuhakorerwa, zose zikiva hanze, kubera ko abantu bakoze ubwo bushakashatsi mbere aribo bemewe kuzikora no kuzicuruza bonyine.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’imbuto z’imboga n’imbuto, bavuga ko bakigorwa no kuzigeraho kubera ko bazikura mu bihugu bya Kenya ndetse na Afurika y’Epfo, bigatuma bazirangura zibahenze.

Minisitiri Dr Musafiri avuga ko barimo kwiga uburyo batangira kujya batuburira imbuto z'imboga n'imbuto ziribwa mu Rwanda
Minisitiri Dr Musafiri avuga ko barimo kwiga uburyo batangira kujya batuburira imbuto z’imboga n’imbuto ziribwa mu Rwanda

Umwe muri bo ati “Iyo tuzigura, tuzirangura ziduhenze, twazizana, twakongeraho n’amafaranga y’urugendo ibiciro bikiyongera, ugasanga ku isoko birahenze, byagera no kuri wa muhinzi wo hasi, ugasanga na we abiguze bihenze. Ibyo rero ni imbogamizi ku buryo bibaye byiza tukabona uko twabikorera hano mu Rwanda, byaba byiza kurushaho kuko byahenduka.”

Imibare ya MINAGRI igaragaza ko abahinzi banini bakoresha imbuto nziza bagera kuri 85.7%, naho abato bakaba bagera kuri 35.9%, mu gihe abahinzi bakoresha imbuto nziza muri rusange mu Rwanda ari 37.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka