Ruhango: Hagiye guterwa Miliyoni ebyiri za Kawa, urubyiruko ruzaba rufitemo 20%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko hagiye kwagurwa ubuso buhingwaho kawa hagamijwe kongera umusaruro, no kwinjiza inshuro zikubye eshatu umusaruro usanzwe uboneka.

Kawa Miliyoni ebyiri ni zo zateguwe zigiye guhingwa
Kawa Miliyoni ebyiri ni zo zateguwe zigiye guhingwa

Ubusanzwe umusaruro wa kawa mu Karere ka Ruhango winjirizaga abahinzi amafaranga hafi Miliyali n’igice ku mwaka, intego ikaba ari ugukuba gatatu.

Akarere ka Ruhango gahinga kawa kuri hegitari zisaga 1700, aho nibura gafite ibiti bya kawa hafi Miliyoni enye n’igice, ubu bikaba bigiye kongerwaho miliyoni ebyiri kugeza mu kwezi k’Ukuboza.

Ni muri urwo rwego izo ngemwe Miliyoni ebyiri zirimo gutangwa hirya no hino mu Karere ku mbuto ya Arabica, urubyiruko rukaba rushishikarizwa kwitabira guhinga kawa, kuko n’ubwo ubutaka bugenda buba buto, bishoboka guhinga ibiti bikeya kandi bigatanga umusaruro.

Umusaruro ushohora kuboneka ku muhinzi umwe wa Kawa muri Koperative Arabica Coffee yo mu Murenge wa Ntongwe, ubarirwa nibura hagati ya Miliyoni ku muturage ufite ibiti 300 bya kawa na Miliyoni 10Frw ku muhinzi ufite ibiti ibihumbi bitanu buri mwaka.

Hari impungenge z’uko urubyiruko rutitabira guhinga kawa

Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abahinzi (RYAF) mu Karere Ruhango, Ismael Munyemana, avuga ko impamvu nyamukuru ituma urubyiruko rutitabira guhinga kawa, biterwa no kuba nta butaka rugira bwo gukoreraho ubwo buhinzi, kuko usibye kuba ubutaka bugenda buba buto nta n’urubyiruko rugihabwa iminani y’ubutaka.

Avuga ko kugira ngo urubyiruko rubashe kwitabira ubuhinzi bwa kawa, byasaba ko Leta irushakira ubutaka, kuko usanga n’abitabira icyo gihingwa bibasaba ubushobozi bwo kugura amasambu kandi ngo ntabwo byapfa kurworohera.

Avuga ko mu rubyiruko rusaga 400 bagize iryo huriro mu Karere ka Ruhango, abagera kuri 20 gusa ari bo bafite ibipimo bya kawa, akifuza ko urubyiruko rwafashwa mu bundi buryo bwo gushakirwa ubutaka.

Agira ati “Nyewe ikibazo mbona ni uko urubyiruko rudafite ubushobozi bwo kubona ubutaka, n’ubwo dukomeza gukora ubukangurambaga mu rubyiruko ngo rwitabire icyo gihingwa, birasaba ko Leta yadufasha kubona ubutaka kuko ubushake bwo turabufite”.

Habonetse n'umufatanyabikorwa wo mu Buyapani mu gutunganya kawa
Habonetse n’umufatanyabikorwa wo mu Buyapani mu gutunganya kawa

Avuga ko urubyiruko ruhitamo guhinga ubuso buto rubasha kubona, kubera ko ariho rubasha guhinduranya ibihingwa, kandi rukagurisha buri gihe rukabona amafaranga mu gihe abahinga kawa bo bategereza imyaka irenga ibiri, ngo babone gutangira kubona amafaranga.

Hari icyakorwa ngo urubyiruko ruhinge kawa

Umuyobozi wa Koperative Arabica Coffee Benoit Habinshuti, avuga ko mu banyamuryango basaga 50 bafite, batangiye kwinjizamo abakiri bato bava kuri batanu bagera kuri 20, ariko nta gipimo kinini cya kawa bafite nk’abandi banyamuryango, ndetse kubinjiramo bisabye irengayobora.

Habinshuti asobanura ko ubundi umunyamuryango agomba kuba afite igipimo cya kawa cy’ibiti 500, ariko kugira ngo urubyiruko rwemererwe kwinjira byasabye kurugabanyiriza rukagira nibura ibiti 300, naho amafaranga y’umugabane agabanywa gatatu avanwa ku bihumbi 150Frw agirwa 50,000Frw ku rubyiruko.

Habinshuti avuga ko iyo baganiriye n’inzego zishinzwe ubuhinzi nk’urwego rwa NAEB, bagaragaza ko hari impungenge zo kuba urubyiruko rutitabira guhinga kawa, ariko bakagerageza gushaka ibisubizo borohereza urubyiruko kwisanga mu buhinzi bwa kawa.

Yitangaho urugero nk’urubyiruko kuko ku myaka ye 32 amaze guhinga ibiti bibarirwa muri 300, kandi iyo asaruye ashobora kwinjiza ibihumbi 750Frw ku mwaka, kubera ko ubu impuzandengo y’ikilo kimwe cya kawa kiri kuri 500Frw.

Avuga ko kugira ngo urubyiruko rwibone mu buhinzi bwa kawa kandi, ari byiza gukomeza kunoza umusaruro kugira ngo abaguzi biyongere, bityo n’abafite ubutaka buto bumve ko bashobora kuyisimbuza ibindi bihingwa kubera uko yinjiza.

Agira ati “Njyewe nitangaho urugero kuko igiti kimwe ngisaruraho ibiro bitanu, nkubye n’ibiti nateye nshobora kwinjiza ibihumbi 750Frw, ku buso bungana na 1/8 cya hegitari, ni ubutaka buto kandi bumpa umusaruro ku buryo nta kindi gihingwa wahahinga ngo kizaguhe ayo mafaranga, ibyo bizatuma n’urundi rubyiruko rwumva ko n’ubutaka buto rubona rwahinga kawa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko mu rwego rwo gufasha abahinzi ba kawa kongera umusaruro, ubu begereje inganda nto zitunganya toni hafi 20 z’ifumbire mvaruganda ihabwa umuhinzi ku buntu, yatanzwe na NAEB ngo bayishyire kuri kawa.

Abahinzi basigaye bigishwa uko banywa ikawa bahinga
Abahinzi basigaye bigishwa uko banywa ikawa bahinga

Asaba abahinzi kwiha gahunda yo gutera ingemwe nshya zateguwe, gukoresha ifumbire bahawe ngo hazaboneka nibura umusaruro mwiza ku biro 10 ku giti kimwe, kugira ngo abahinzi biteze imbere koko.

Agira ati “Umuhinzi wa kawa ufite ibiti 500 ageze ku biro 10 yajya yinjiza Miliyoni buri mwaka, bikomeje gutyo ikawa yakunganira umuceri n’imyumbati dusanzwe duhinga, bigatuma umuturage w’umuhinzi akizwa na kawa, kuko ntawe ukwiye kuba yicaye ntacyo akora kuko ibyiza biva ku murimo”.

Aha urubyiruko ubutumwa bwo gukangurira bagenzi babo kwitabira guhinga kawa, kugira ngo bazasimbure ababyeyi babo bageze mu zabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka