Ruhango: Abahinzi basabye ko imbuto n’ifumbire byajya bibageraho ku gihe

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bagaragaza ko imbuto n’amafumbire bibageraho bitinze, kandi hari imiryango n’abashoramari bita ku buhinzi bakwiye kuba babibagezaho kare, bagasaba ko iki gihembwe cy’ihinga 2024A kigiye gutangira, izo mbogamizi zaba zitakiriho.

Abahinzi bavuga ko inyongeramusaruro zikibageraho zitinze
Abahinzi bavuga ko inyongeramusaruro zikibageraho zitinze

Ibyo biravugwa mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yo isaba abahinzi muri rusange kwitegura hakiri kare igihembwe cy’Ihinga 2024A, kugira ngo imvura nigwa bazabe baramaze kubona imbuto batangire gutera ku gihe, kuko usanga iyo bitakozwe kare hari abahinzi bakererwa bityo ntibazabone umusaruro uhagije.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko abashinzwe iby’iteganyagihe mu Rwanda bagaragaza ko imvura y’Umuhindo ishobora kuza kare, bityo ko abahinzi bakwiye gutegura imirima hakiri kare, imvura ikazagwa batangira gutera imbuto.

Minisitiri Musafiri avuga ko Politiki y’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda, iteganya ko abahinzi bahuza ubutaka, bagahinga ibihingwa byatoranyijwe ku buso buhuje, bagahabwa imbuto n’amafumbire kuri nkunganire ya Leta, kugira ngo babashe kongera umusaruro.

Agira ati “Abahinzi mutegure ku gihe imirima, ndabashishikariza guterera ku gihe imbuto zirahari n’ifumbire ikwiriye kandi byose bifite nkunganire ya Leta, mushishikarire guhuza ubutaka kandi mwite ku bihingwa mubikurikirane”.

Nyamara abaturage ntibahwema gutunga agatoki abashinzwe kubagezaho inyongeramusaruro, ubukererwe bwa hato na hato ari nayo ntandaro yo kubona umusaruro mucye, cyangwa kurara ihinga kuri bamwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango ushingiye ku myemerere mu guteza imbere abaturage (FVA), hagamijwe kureba uko ibibazo by’abaturage bikemurwa n’inzego z’ubuyobozi, babwo bugaragaza ko abahinzi bagira icyo kibazo.

Minisitiri Musafiri asaba abahinzi kwitegura ku gihe igihembwe cy'ihinga 2024A
Minisitiri Musafiri asaba abahinzi kwitegura ku gihe igihembwe cy’ihinga 2024A

Muri ubwo bushakashatsi bwamurikiwe Akarere ka Ruhango, umukozi wa FVA ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga muri ako Karere yagaragaje ko, abaturage bavuze ko imiryango yita ku buhinzi n’abiyemje kubushoramo imari bakerereza abahinzi mu kubona amafumbire n’imbuto nziza.

Agira ati “Abahinzi bagaragaza ko batabonera imbuto n’amafumbire ku gihe kandi ko iyo bibagezeho bikererewe, bibagiraho ingaruka zo kubona umusaruro mucye, hari kandi abagaragaza ko gahunda ya nkunganire mu buhinzi idahabwa, ibyiciro byose by’abayifuza ngo nabo bagure ibikenerwa mu buhinzi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko buteganya kwagura ubuso buhingwaho, kugira ngo bwinjire muri gahunda ya Leta yo kongera umusaruro ujyanye n’ubwiyongere bw’abaturage, kandi ko nabwo busaba abahinzi kwihutira kwiyandikish,a mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo bahabwe ifumbire n’imbuto ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko uruhare rw’umuturage rukenewe kugira ngo umuhinzi abone ifumbire n’imbuto ku gihe.

Avuga ko amabwiriza ya (MINAGRI) agena uko ibiciro na gahunda yo gucuruza imbuto n’ifumbire biteye yamaze gushyirwa ahagaragara, kandi ko hashize amezi abiri amenyeshejwe abahinzi, hakaba haranabayeho inama itegura igihembwe cy’iginga 2024A kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Agira ati “Uruhare rw’umuturage ni ukwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuganga (Smart Nkunganire) hakiri kare, kugira ngo hasuzumwe ko yujuje ibisabwa, bityo n’abashinzwe kumugezaho ifumbire n’imbuto babikorere igihe bizagerere igihe ku muhinzi”.

Rusilibana avuga ko kuba ikigo nka Tubura gishyirwa mu majwi gukerereza abahinzi kubagezaho ifumbire n’imbuto, hari ibigo byita ku buhinzi bitandukanye bicuruza ifumbire n’imbuto ku buryo nta mbogamnizi zagakwiye kubaho igihe buri wese yabyitwaramo neza.

Rusiribana avuga ko abahinzi biyandikishije kare bagerwaho n'ifumbire n'imbuto ku gihe
Rusiribana avuga ko abahinzi biyandikishije kare bagerwaho n’ifumbire n’imbuto ku gihe

Avuga ko nta rundi rwitwazo rukwiye kuba ruvugwa kuko ngo nkunganire ya Leta ubu iteguye neza kuko itagitinda gutegurwa nka mbere kuko MINAGRI yavuguruye uburyo yagezaga amabwiriza ku bahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka