Ruhango: Abahinzi barimo kongererwa ubumenyi mu kwishakira amasoko
Umuryango Rwanda Organization Development Initiative (RODI) watangije igikorwa cyo guhugura amakoperative y’ubuhinzi aturuka mu Turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango, hagamijwe kubereka inzira zo kubonera isoko umusaruro wabo badategereje abandi bityo bikaba byawuviramo no kwangirika.
Uwimana Chrysostom, umuyobozi wa RODI wateguye aya mahugurwa ku nkunga y’umuryango mpuzamatorero w’igihugu cy’Ubuholandi (ICCO), avuga ko azibanda ku kongerera ubumenyi abahinzi, ariko cyane cyane ku kwishakira amasoko.
Ati “icyo tugiye kubafasha, ni ukubereka isoko ry’ibyo beza, kandi rirahari ahubwo ikibazo bagira ni ukatabona amakuru nyayo. Ibyo rero tuzabibafasha, kandi nanyuma y’amahugurwa tuzakomezanya nabo”.
Abitabiriye aya mahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa 31 Werurwe 2015 bavuga ko ubumenyi bazahakura buzabafasha guteza imbere abahinzi bakorana nabo.
Mukahigiro Patricie waje ahagarariye koperative “Twihaze Bahinzi” yo mu Karere ka Muhanga (KTB), yavuze ko akurikije ibyo bazigishwa muri aya mahugurwa, yiteguye kuzagenda agafasha abahinzi bakorana kumenya uko bakwishakira isoko ry’imyaka yabo idapfuye ubusa.
Uyu muhinzi kimwe na bagenzi be bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko abahinzi bahura n’imbogamizi zikomeye zo kweza imyaka cyane nk’ibigori bakabiburira isoko, ariko bakizera ko abateguye aya mahugurwa bazagerageza kuberaka inzira banyuramo kugira ngo bajye babonera amasoko ku gihe.
Eugène Burezi ushinzwe abafatanyabikorwa mu Karere ka Ruhango ari nawe watangije aya mahugurwa, yasabye abayitabiriye kutayapfusha ubusa, ahubwo bakazahava bajya guhugura bagenzi babo batagize amahirwe yo kuyakurikirana, bityo bagashobora gufatanya guteza imbere ibikomoka ku buhinzi.
Muvara Eric
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|