RAB yagiranye amasezerano n’umushinga uzafasha abahinzi kongera umusaruro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umushinga Hinga Wunguke, ukorana n’abahinzi barenga ibihumbi 800, hagamijwe kubafasha kongera umusaruro bityo bakiteza imbere.

Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono kuri ayo masezerano
Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono kuri ayo masezerano

Ni amasezerano yasinywe ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, hagamijwe azatuma umuhinzi abona ubumenyi bumufasha kongera umusaruro, kugira ngo arusheho kwiteza imbere.

Aya masezerano akubiyemo inkingi zibanda cyane ku mihingire no kubona umusaruro mwinshi, ndetse no kongera umuhinzi ubumenyi mu bice bitandukanye by’uruhererekane rw’ibituma haboneka ibyo kurya, harimo guhinga, kwita ku gihingwa, gusarura, kongerera agaciro umusaruro, ibijyanye n’ubuziranenge, kubungabunga umusaruro n’ibindi bisaba ubumenyi buhagije mu bari muri urwo rwego.

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko hari byinshi bazafatanya n’umushinga Hinga Wunguke, ku bihingwa bitandukanye birimo gufata ibyavuye mu bushakashatsi bakabigeza ku bahinzi n’aborozi.

Ati “Hari ibisaba ko tubaha imirima ntangarugero, kugira ngo babyemere babonye, ibyo rero tuzabikorana, ibyinshi bazajya babitera inkunga y’amafaranga, natwe tubitere inkunga y’ubumenyi n’ubushobozi bundi dufite mu kigo, kuko hari ibijyanye no kwita ku bihingwa byatoranyijwe tubyongerera umusaruro, ariko twita no ku bihingwa bizana amafaranga.”

Bamwe mu baturage by’umwihariko abazagerwaho n’umushinga wa Hinga Wunguke, bavuga ko biteze kuzawungukiramo ubumenyi buzabafasha muri gahunda zitandukanye z’ubuhinzi bwabo.

Jérôme Habiyakare ni umuhinzi wo mu Karere ka Burera, avuga ko abahinzi bagifite imbogamizi nyinshi, ziganjemo izo kuba bagifite ubumenyi bucye ku buryo biteze kuzungukira byinshi mu mushinga Hinga Wunguke.

Ati “Abahinzi b’Abanyarwanda baracyafite ubumenyi bucye, umushinga Hinga Wunguke ukaba uzabafasha mu kubahugura mu bijyanye n’ibyo bakora buri munsi mu buhinzi, ku buryo nkanjye nkurikije ubwo bumenyi ndizera ko nzava kuri toni 10 z’ibirayi kuri hegitari nkagera 15.”

Umuyobozi Mukuru wa USAID-Hinga Wunguke, Daniel Gies, avuga ko amasezerano y’ubufatanye bagiranye na RAB agamije kugira ngo basenyere umugozi umwe, hagamijwe gufasha umuhinzi kurushaho kwiteza imbere.

Ati “Intego ya Hinga Wunguke ni ugufasha Leta kugera ku ntego biyemeje, harebwa uko abahinzi bakongera umusaruro, bakabona isoko ryawo, bakanihaza mu biribwa, hagamijwe kugira ngo barwanye imirire mibi. Intengo yacu ni ukugira ngo Abanyarwanda barye ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri.”

Umushinga Hinga Wunguke uzakorera mu Turere 13, ukazagera ku bantu barenga miliyoni imwe, ariko abazashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bakaba ari abarenga ibihumbi 800, ukaba uzakorerwa kuri hegitari ibihumbi 250, aho biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itanu uzamara, uzatwara amadolari y’Amerika 29,750,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka