RAB iritegura gukoresha udukoko twitwa ‘inshuti z’abahinzi’ mu kurwanya nkongwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kigiye gutangira gukoresha udukoko twiswe ‘inshuti z’abahinzi’ dufasha mu kurwanya nkongwa idasanzwe, ibangamiye cyane abakora umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibigori, kuko itubya umusaruro.

Udukoko twiswe inshuti z'abahinzi tugiye gukoreshwa mu kurwanya nkongwa
Udukoko twiswe inshuti z’abahinzi tugiye gukoreshwa mu kurwanya nkongwa

Ni udukoko bivugwa ko dusanzwe tuboneka hirya no hino mu gihugu, tuzajya dutera amagi aho nkongwa yateye, bikica amagi ya nkongwa. Muri utwo dukoko kandi harimo n’utuzajya turya nkongwa idasanzwe.

Ni gahunda yatangijwe ku wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’imiti yo mu nganda yajyaga igira ingaruka ku bindi binyabuzima, harimo inzuki, ndetse n’utwo dukoko ubundi tugira akamaro mu kurwanya nkongwa idasanzwe.

Umuyobozi wa Porogaramu yo kurwanya indwara n’ibyonnyi muri RAB, Dr Hategekimana Athanase, waganiriye na ‘RBA’ dukesha iyi nkuru, yasobanuye uko utwo dukoko dukora.

Yagize ati “Utwo dukoko, ‘Inshuti z’abahinzi’ ni ibinyabuzima bisanzwe, binifashishwa mu bindi bihugu birimo Tanzania, Kenya, tugafasha nkongwa idasanzwe igaragara mu bigori. Rero uko dukora, iyo nkongwa imaze gutera amagi, utwo dukoko dushobora kugenda tugatera amagi yatwo mu ya nkongwa, icyo gihe ntabwo haba hakivutse nkongwa, ahubwo havuka za nshuti z’abahinzi”.

Ati “Ikindi kandi n’iyo kadateye amagi mu ya nkongwa, gashobora gutera amagi ku runyo rwa nkongwa, icyo gihe nabwo, urwo runyo rugapfa, hakazamuka inshuti y’abahinzi”.

Dr Hategekimana yavuze ko utwo dukoko bidasaba kujya kudukura kure, kuko ngo ni uboneka mu mirima y’abahinzi n’ubusanzwe, uretse ko batatubonesha amaso kuko batabyitagaho, ndetse avuga ko uko abahinzi batera imiti myinshi mu mirima utwo dukoko natwo tugenda tugabanuka.

Kugeza ubu, nk’uko Dr Hategekimana yabisobanuye, icyo bagiye guheraho muri iyo gahunda, ni ukumenyekanisha utwo dukoko mu bahinzi, nyuma bakadushyira aho tugomba kororokera ari twinshi, hakazakurikiraho gutangira kudukoresha.

Ni udukoko tuje ari igisubizo ku bahinzi, kuko iyo nkongwa idasanzwe yageze mu Rwanda mu 2017, hashyirwaho gahunda zitandukanye zo guhangana nayo, harimo no kuzitoragura mu murima zirimo, ariko icyo cyari ikintu kigoye cyane ku bahinzi, cyane cyane abafite imirima minini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka