Nyaruguru: Barinubira kubura imbuto y’ibirayi batubura

Abanyamuryango ba Koperative itubura imbuto y’ibirayi yo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru (KAIMU), bavuga ko batumva impamvu babura imbuto y’ibirayi batubura nyamara harashyizweho uruhererekane rw’itubura.

Barinubira kubura imbuto y'ibirayi batubura
Barinubira kubura imbuto y’ibirayi batubura

Narcisse Karengera, umuyobozi w’iyi koperative, asobanura ko ubundi imbuto nziza y’ibirayi ikorerwa muri Laboratwari ari yo bita imbuto remezo mu Kinyarwanda (Vitro plant).

Iyo ihinzwe bwa mbere muri ‘Green House’ ivamo uturayi dutoya cyane (mini tubercule), duhingwa mu mirima tugatanga imbuto fatizo (prebase), na yo yahingwa igatanga iyitwa imbuto shingiro (base). Iyi na yo iyo ihinzwe itanga iyo bakunze kwita iy’ibanze ari yo iba ifite icyemezo cy’ubwiza bwemewe (certifié), ikaba ubundi ari na yo yagenewe guhingwa igatanga ibirayi biribwa.

Muri urwo ruhererekane rw’ubutubuzi bw’ibirayi usanga hari abakora bumwe hanyuma bagahereza abandi gutyo gutyo kuzagera ku birayi byagenewe kuribwa. Koperative KAIMU yo itubura imbuto shingiro (Base), hanyuma ikayiha abahinzi baba bazatanga ibirayi byo kurya.

Karengera rero avuga ko uruhererekane rw’itubura rushobora kuba rutagenda neza, ari na byo byabaviriyemo kubura imbuto batubura, akaba atekereza ko ibi bizagira ingaruka ku kubona imbuto yitezwe.

Agira ati “Muri iri hinga twari gutubura kuri hegitari 30, ariko tuzatubura kuri hegitari 20 kuko imbuto ya Base twayibuze. Noneho nkibaza ngo, ese abagombaga gutubura Prebase barayiririye, bituma tuyibura?”

Icyakora, mu ishyirahamwe ADENYA, ari na ho honyine mu Karere ka Nyaruguru hari Green House yo gutuburiramo ibirayi bikiva muri Laboratwari, kugeza ubu bakaba bafite n’imirima batuburiramo imbuto ya prebase ndetse n’iya base, bavuga ko ibihe bibi byaranze ihinga riheruka byatumye n’ubwo n’ubusanzwe batabashaga guhaza isoko, kubonera abakiriya imbuto babifuzaho byarushijeho kubagora.

Nka KAIMU ngo bababoneye toni 11 gusa, hanyuma bajya gushakira n’ahandi.

Ubundi kuri hegitari eshanu z’imirima bafite, imwe bayihingaho imbuto ibaha iya prebase, hanyuma enye zisigaye bakazihingaho prebase ari yo ivamo toni 120 ku mwaka za base bagabanya abakiriya bafite, bahereye ku banini batanu, ntibabahaze.

Muri ADENYA bavuga ko Green House bafite kugeza ubu zibabana nkeya kandi ntoya, ku buryo ngo babonye byibura izindi ebyiri nini bajya bakora ubutubuzi butanga Prebase gusa. Ibi kandi ngo byagira umumaro mu kugabanya ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi.

Ubuhunikiro butoya na bwo butuma KAIMU itabona imbuto y’ibanze ikenewe

N’ubwo muri KAIMU bavuga ko babuze imbuto ihagije yo gutubura muri iki gihembwe cy’ihinga gitangiye, n’ubusanzwe ngo ntibabasha kubonera abakiriya babo imbuto ihagije kubera ubuhunikiro butoya.

Karengera ati “Nk’ubu twari dufite isoko rya toni 218, ariko twebwe twatanze toni 127, izindi tuzivana ku bandi batubuzi. Uwari ukeneye imbuto yari azikenereye rimwe, kandi twebwe ntitwasarurira rimwe, byo kwanga gusarura imbuto tudafite aho tuzishyira.”

Ububiko bw’imbuto bafite ni ubwa toni 170 harimo ubwo bubakiwe na RDB nka koperative ikorera mu nkengero za Pariki ya Nyungwe, n’ubwo bari bariyubakiye bujyamo toni 20. Icyakora ngo hari n’ahandi hantu bafite babidendura hasi, babanje kubisasira imbagara.

Karengera yungamo ati “Niba nk’ubu dusabwa gutanga toni 200 z’imbuto, n’ubwo twahinga tukazibona, twabura aho tuzishyira, abagenzuzi bazaza bakayanga ngo ibitse nabi. Tugenda rero dutubura tugendeye ku bushobozi bw’aho tuzashyira imbuto.”

Ikibazo cy’ibura ry’Imbuto y’ibanze cyanagaragaye mu ihinga riheruka muri Nyaruguru, kuko hari n’ibishanga byatunganyijwe hanyuma mu kubitera hakabura imbuto.

Nko mu gishanga cy’Ikibaza giherereye mu Murenge wa Kibeho, hakimara gutunganywa bahawe amafumbire n’ishwagara byo kwifashisha, ariko hari igice kinini cyasigaye kidateyemo ibirayi, byabaye ngombwa ko abahinzi bemererwa guteramo ibishyimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka