Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi barashishikarizwa kweza cyinshi ku buso buto

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abahinzi b’icyayi kucyitaho bakurikije amabwiriza bahabwa, kugira ngo bajye babasha kweza cyinshi ku buso butoya.

Abahinzi bigishijwe kwita ku cyayi bagaragaje ko bumvise neza ibyo bigishije
Abahinzi bigishijwe kwita ku cyayi bagaragaje ko bumvise neza ibyo bigishije

Byibukijwe abahinzi b’icyayi 672 bakoranye na Kampani SCON, iguriza ikanatanga inama ku buhinzi bw’icyayi mu Karere ka Nyaruguru, bigishirijwe mu mirima yabo uko icyayi cyitabwaho uhereye ku buryo gihingwa kugeza n’uko gisarurwa; ubwo babiherwaga impamyabushobozi tariki 13 Nyakanga 2023.

Mu byo aba bahinzi b’icyayi bigishijwe bituma babasha kubona umusaruro mwinshi kandi kare, harimo kuba icyayi gifumbirwa, kikabagarwa kandi kigakatwa binyuranye n’uko abahinzi babyigishwaga kera, nk’uko bivugwa na Anastase Maniriho wo mu Murenge wa Ruramba.

Agira ati "Mbere kugira ngo kizamure amashami menshi twarakigondaga, ariko ubu muri SCON batwigisha ko iyo kimaze gufata bagikatira kuri cm 25, cyagera kuri 45 bakongera bagakata, noneho kubera ibyana byinshi umuhinzi agahita atangira kubona umusaruro uhagije. Ikindi, ubu tugiterana ifumbire."

Abagiye bita ku nama bagirwa kandi, n’ubwo usanga ahanini bavuga ko batabasha kumenya neza umusaruro beza kuri hegitari, bavuga ko icyayi cyamaze kubahindurira ubuzima, binyuranye n’amashyamba bari bafite atagize icyo abamariye kuko wasangaga nta biti birimo.

Vestine Kamugwera w’i Kibeho ati "Ubu ntunze inka z’umukamo, amata ndagemura kandi naziguze amafaranga nakuye mu cyayi. Ndizigamira, haba muri banki ndetse no muri Ejo Heza, ubuzima buragenda neza."

Akomeza agira ati "Mbere nyamara nagiraga amashyamba yashaje atagira umusaruro, yera nka rimwe mu myaka ine, akavamo ubufaranga bw’intica ntikize, umuntu yarakennye agahita abunyanyagiza mu bibazo ntihagire agasigara. Ubu ariko buri minsi 15 turasarura, umuntu agakemura ibibazo byo mu rugo akanizigama."

Abahinzi b'icyayi 672 bahuguwe na SCON ku buryo bita ku cyayi babiherewe impamyabushobozi
Abahinzi b’icyayi 672 bahuguwe na SCON ku buryo bita ku cyayi babiherewe impamyabushobozi

Nelson Muhayimana ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko kugeza ubu muri ako karere impuzandengo yo kweza icyayi ihagaze kuri toni esheshatu ku mwaka, kandi ko biteze ko abahuguwe bazagira uruhare mu kweza icyayi gihagije ku buso butoya, nk’uko byifashe mu nganda.

Ati "Urebye imirima y’icyayi yose, tweza toni esheshatu kuri hegitari, ariko mu mirima y’inganda bageza kuri toni 12, abahinzi bo bari hagati ya toni enye n’umunani. Turizera ko amahugurwa abahinzi bacu bagenda batanga azatuma na bo bongera umusaruro."

SCON yatangiye gukorera mu Karere ka Nyaruguru mu 2017, kandi ifite intego y’uko mu gihe cy’imyaka 15 izaba yaramaze gufasha abahinzi ibihumbi 12 gutera no kwita ku cyayi ku buso bwa hegitari 6400. Kuri ubu bamaze gufasha abahinzi 1900 bateye icyayi kuri hegitari 1700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka