Abahinzi b’ikawa bagera kuri 32, batsinze irushanwa rya Kawa Nziza bakemererwa ibihembo, bahangayikishijwe n’uko basabwe gufunguza amakonti yo koherezwaho amafaranga ariko umwaka ukaba ushize bajya kureba amafaranga ntibayabone.
Muri gahunda ya Kawa Nziza igamije guteza imbere igihingwa cy’ikawa, ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) gihemba abahinzi bitwaye neza mu guhinga kawa, ariko abahinzi bakaba batabona amafaranga bemerewe.
Maria Mukampazimpaka, umuhinzi w’ikawa aravuga ko we ikimubabaje ari uko basabwe gufunguza konti mu bigo by’imari bikomeye buri kwezi bakabakata amafaranga kandi ntabushobozi bafite, ntibabemerere no kuzifunga.
Yagize ati “Turagira ngo tumenye neza niba ayo mafaranga yarasohotse bayaduhe, kuko banki zirikunguka kandi ntahantu tuzakura ayo mafaranga y’ubwunguke, bakaba baratubujije no kuyafungisha kandi bagakomeza baduhamagara ngo yaraje twajyayo tukabura amafaranga.”
Emmanuel Habyarabatuye nawe akaba yatangaje ko yifuza ko NAEB yabishyura amafaranga yabo batsindiye.
Yagize ati “Nagira ngo muzatubarize muri urwo rwego rwa NAEB ko ayo mafaranga yo muri 2014 yaba yarasohotse, noneho rero mukadusabira ayo mafaranga yacu twaba twaratomboye.”
Nyuma y’uko abaturage bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’akarere, Meya w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha akaba yizeza abaturage ko bagiye kubona amafaranga yabo vuba, ko impamvu byadindiye ari ibibazo byavutse mu ma konti.
Yagize ati “Twababarije rero nk’ubuyobozi bw’akarere mu kigo cya NAEB batubwira ko ari bya bibazo biba biri ku mabanki n’amakonti yabo ariko ko bagiye kubyihutisha mu gihe gitoya n’ubundi bakaba babishyuye.”
Ubuyobozi bw’akarere kandi bukaba bwizeza abaturage ko, batanishyuwe vuba ikibazo cyabo cyakomeza gukurikiranwa, bakazahabwa amafaranga yabo mu gihe kidatinze.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki kwishyura bitinda? ngo abakozi babikora baba bafite akazi kenshi da. None se umukozi yagira akazi kenshi ukwezi k’ukundi kuburyo umwaka wose wihirika? None c ko akazi kenshi katabuza gukora imishahara y’ukwezi kandi ku gihe?
Kwishyura abahinzi ni ugutegereza umwaka ugashira, abakozi bahagaritswe mu kazi umwaka ukarenga nta mperekeza ubahaye,bite byanyu?