Nyamagabe: Abahinga mu gishanga cya Cyogo barinubira kwamburwa n’uwabaguriye ibigori

Abahinga mu gishanga cya Cyogo mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko rwiyemezamirimo bahaye ibigori byabo yabasezeranyije kubishyura tariki ya 23 Kanama 2022, ariko bakaba na n’ubu batarishyurwa.

Innocent Bizimana ni umwe mu banyamuryango ba Koperative KOIKWI (Koperative Isano mu kwigira) ari na bo binubira kwamburwa na MF Business Company ikorera mu Karere ka Kicukiro.

Avuga ko iyi kampani bayihaye toni 49 z’ibigori, ikabaha sheki y’amafaranga miriyoni 22, ibihumbi 884 n’amafaranga 80 (22.884.080), yagombaga kubaha amafaranga tariki ya 23 Kanama 2022.

Ubuyobozi bwa koperative bwatunguwe no gusanga ayo mafaranga atari kuri konti yagombaga kuvaho, buhamagaye nyiri kampani ari we Félix Mugisha abubwira ko azishyura mu gihe gitoya, none bigeze hafi mu kwezi k’Ugushyingo nta gisubizo barabona.

Kandi ngo biyambaje inzego z’ubuyobozi bagera no muri RIB, na bo uko bahamagaye nyiri kampani akabasezeranya kwishyura mu gihe gitoya, bagategereza bagaheba.

Ikibabaza aba bahinzi ni ukuntu ngo bari basanzwe bagurirwa umusaruro n’ihuriro ry’abaguzi AF, muri uyu mwaka bakaba barahisemo kugurira MF Business Company yatangaga amafaranga 460 ku kilo, mu gihe ihuriro ryo ryatangaga 440.

Anatalie Musabyimana, Visi perezidante wa KOIKWI ati “Uretse igiceri cya 20, ikindi cyatumye abanyamuryango bahitamo kugurira rwiyemezamirimo uriya ni uko yabemereye n’akazi ko guhungura no kugosora ibigori. Kandi akazi yaragatanze, ndetse n’abagakoze bo yarabahembye.”

Kuba batarishyurwa kandi ngo byatumye hari abageze iki gihe batarabasha guhinga amapariseri yabo kuko babuze ubushobozi bwo kugura imbuto bari bizeye mu bwishyu bagitegereje.

Bizimana ufitiwe umwenda w’ibihumbi 299, wafatiwe ibiro 650 ati “Ayo mafaranga nateganyaga ko azavamo minerivari z’abana. Ubwo rero abana bagiye kujya ku ishuri ndayibura, njya ku ishuri nsinyira itariki nzayazaniraho, none yararenze.”

Akomeza agira ati “ Mfite impungenge ko abana isaha n’isaha babirukana, cyangwa na rwiyemezamirimo akaba yacika atatwishyuye.”

Musabyimana na we ati “Mu mutima wanjye ntabwo mba ntuje. Uzi Kuba uri mu mwanya w’ubuyobozi bwa koperative, abo uhagarariye bakabura amafaranga y’umusaruro wabo?”

Félix Mugisha, nyiri kampani, avuga ko batanze kwishyura nkana, ahubwo ko na bo bagize ikibazo cyo kwamburwa.

Ati “Impamvu tutarishye twagize ikibazo cy’igihombo twatewe n’abantu batwambuye. Ubu twafashe umwenda muri banki wo kugira ngo twishyure. Twasinye kuwa gatatu, kandi ntabwo bizarenga kuwa kane w’igitaha tutarishyura.”

Koperative KOIKWI ibarizwa mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe. Igizwe n’abanyamuryango babarirwa muri 700, ari na bo kampani MF irimo umwenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka