Nyagatare: Bagiye kongera ubuso buhingwaho kawa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu buhinzi bwa kawa aho hamaze kuboneka kompanyi zizafasha abahinzi kuyikwirakwiza mu Mirenge itahingwagamo ariko hanashakwa imiti irwanya ibyonnyi byayo.

Imirenge ifite ubutaka bwakweraho kawa igiye gutangira kuyitera
Imirenge ifite ubutaka bwakweraho kawa igiye gutangira kuyitera

Akarere ka Nyagatare kabarirwamo abahinzi ba kawa 1,881 bahinga ku buso bwa hegitari 546.3 mu Mirenge ya Kiyombe, Mukama, Gatunda, Karama na Mimuli.

Ngurinzira Thacien, umuhinzi wa kawa mu Murenge wa Kiyombe, avuga ko ubu afite ibiti byayo 4,000 akaba yizeye kuzajya akuramo umusaruro wa Miliyoni imwe mu isarura.

Ati “Natangiye mpinga akantu gato ariko amafaranga nagiye nkuramo nagiye ngura ubundi butaka ku buryo ubu ngejeje ibiti 4,000 ku buryo bigenze neza niteguye kuzajya nkuramo Miliyoni y’amafaranga buri uko nsaruye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague, aherutse kubwira RBA ko bagiye kongera Imirenge ihingwamo ikawa kuko hari kompanyi zamaze gusaba Akarere kubafasha guhinga ku buso bwinshi mu Mirenge itandukanye.

Yagize ati “Tugenda tubona amakompanyi atandukanye yifuza gukorera mu yindi Mirenge y’Akarere kacu, ubwo ni uburyo bwo kugira ngo twagure igihingwa cya kawa mu Karere.”

Izi kompanyi ngo zifite gahunda yo kugenda bareba ahaberanye n’iki gihingwa hanyuma bakegera abaturage bakabashishikariza guhinga kawa.

Ikindi ariko ngo izi kompanyi zizanafasha abaturage kubona imiti irwanya ibyonnyi nk’udusimba ndetse n’umuswa.

Ku ruhande rw’abahinzi ba kawa kandi bishimira kuba harakuweho gahunda ya ‘zoning’ yabategekaga imbibi bagurishirizamo ahubwo ubu umuhinzi akaba ashobora kwishakira umuguzi ku giti cye cyangwa koperative.

Ibi ngo byatumye bagurisha ku biciro byiza kuko bivuganira n’umuguzi ubwabo bakemeranya igiciro runaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka