Nyabihu: Bubatse amazu afite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 30 babikesha ubuhinzi bw’ingano

Ishingiye ku kuba imaze kwiyubakira amazu afite agaciro ka miliyo zibarirwa muri 30, COARU, Koperative ihinga ingano mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jomba, yemeza ko uhinze ingano by’umwuga zagukuru mu bukene zikakugeza ku iterambere rirambye.

Habyarimana Déogratias, umukozi wa Koperative COARU, avuga ko binyuze mu butubuzi bw’imbuto y’ingano n’iy’ibigori bakora,bakazigurisha mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ngo byabashoboje kwiyubakira inzu y’Ibiro bya Koperative bakoreramo ndetse n’indi nzu ikodeshwa.

Aya mazu uko ari 2 ngo bayakesha ubuhinzi bw'ingano. Bafitemo bureau hakanaba imiryango bakodesha ikabinjiriza buri kwezi.
Aya mazu uko ari 2 ngo bayakesha ubuhinzi bw’ingano. Bafitemo bureau hakanaba imiryango bakodesha ikabinjiriza buri kwezi.

Ati “Ubu iyi nyubako ya Koperative iyo babaze agaciro usanga ihagaze muri miliyoni 21, iyo hirya yindi ikaba ifite agaciro ka miliyoni 10”.

Ubuhinzi bw’iyi Koperative Deogratias avuga ko babukorera kuri ha 24 zirimo 12 za Koperative, aho yifitiye ha 4 zayo bwite ndetse na ha 8 ikodesha. Naho izindi 12 zikaba ari iz’ab’abanyamuryango ba Koperative.

Yongeraho ko mu buhinzi bwabo, bitewe no guhinduranya ibihingwa “rotation” babasha guhinga ingano kuri ha 3, zikaba zavamo umusaruro uri hagati ya Toni 6 na Toni 9 ku mwero.

Iyi Koperative inafite amamashini ya kijyambere yifashishwa mu guhura no kugosora ingano.
Iyi Koperative inafite amamashini ya kijyambere yifashishwa mu guhura no kugosora ingano.

Bapfakurera Liberatha, Umujyana Mukuru muri iyi Koperative, we avuga ko umusaruro wabo akenshi bawugurisha RAB, ngo ikabahera ku mafaranga 500 y’u Rwanda ku kilo.

Mu buhinzi bwabo n’ubutubuzi bw’ingano ngo bakaba ari ho bakuye aya mazu uko ari 2 biyubakiye kuri ubu abarirwa mu gaciro ka miliyoni zigera kuri 30.

Uretse amazu ngo iyo koperative yanagiye igura imirima ndetse n’amashyamba babarira mu gaciro ka miliyoni 2, nay o ngo bakesha ubuhinzi bw’ingano.

Koperative COARU yatangiye mu mwaka wa 2007, ikaba yarabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2011. Igizwe n’abanyamuryango 135, barimo abagore 100, abagabo 35.

Imashini ihungura ingano.
Imashini ihungura ingano.

Kuri ubu bakaba bageze ku mugabane shingiro w’ibihumbi 70, buri mwaka ikaba yitabira imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi,aho bavuga ko bagenda bahigira byinshi.

Iyi koperative imaze kugira imashini zigezweho bifashisha mu guhura no kugosora ingano mu buryo butuma umusaruro utangirika, byose bakaba babyigira mu mamurikagurisha bitabira. Akarere ka Nyabihu na ko ngo kabahaye imashini ihinga bifashisha mu mirimo yabo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka