Nta wemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi adafite icyangombwa

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), bwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kunoza ubucuruzi bw’imyaka cyane cyane ubw’ibigori, abahinzi, abaguzi n’abacuruza ibigori ko ubucuruzi bw’imyaka bukorwa gusa n’abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifite ibyangombwa, bibyemerera gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi (Business Registration Certificate) bitangwa na RDB.

Hashyizweho ibiciro bivuguruye by'ibigori
Hashyizweho ibiciro bivuguruye by’ibigori

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuguruye ibiciro ku musaruro w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga 2024A, aho bigiye kugurwa hashingiwe ku bwume bwabyo.

Ibigori bihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% kugera ku 18%, igiciro fatizo umuguzi atagomba kujya munsi ni Amafaranga y’u Rwanda 400 ku kilo, naho ibifite ubwume bwa 19% kugera kuri 25% bigure Amafaranga y’u Rwanda 350 ku kilo.

Ni mu gihe ibigori bidahunguye (amahundo), igiciro fatizo ari 311Frw ku kilo, ku bifite ubwume bwa 13.5% kugera ku 18%, naho ibifite ubwume bwa 19% kugera kuri 25% ari 260Frw ku kilo.

Ibi biciro bije bivugurura ibyari byatangajwe ku wa 19 Mutarama 2024, aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yari yatangaje ko igiciro fatizo (ntagibwa munsi), cy’ibigori bihunguye ari Amafaranga y’u Rwanda 400 ku kilo, naho ibidahunguye (amahundo) ari 311Frw ku kilo.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ikaba yatangaje ko ibi biciro bishyizweho hagendewe ku mbogamizi zagaragaye mu kumisha umusaruro w’ibigori, kubera ko igihe cyo gusarura cyakomeje kubonekamo imvura yatumye ibigori bituma neza.

Ibi biciro bivuguruye bikaba byashyizweho nyuma y’ibiganiro byahuje inzego zitandukanye zirimo MINICOM, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abaguzi b’ibigori harebwa imigendekere yo kubigura ndetse n’iyubahirizwa ry’ibiciro.

MINICOM yagaragaje ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa, ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe mu rwego rwo kunoza imicururize yawo, abaguzi by’umwihariko bakaba basabwa kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro wabo.

Nyuma y’iri tangazo rivugurura igiciro fatizo cy’ibigori, RICA yibukije abahinzi, abaguzi n’abacuruza ibigori, ko ubucuruzi bw’imyaka bukorwa gusa n’abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifite ibyangombwa bibyemerera gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bitangwa na RDB.

RICA kandi yatangaje ko gutwara imyaka (Transport) mu modoka, ku ipikipiki, igare cyangwa ubundi buryo, biherekezwa n’amasezerano y’ubugure n’inyemezabwishyu yemewe.

Abahinzi bibukijwe gufata neza umusaruro no kubungabunga ubuziranenge bwawo mu gihe cy’isarura, kumisha, gutwara no guhunika.

RICA yibukije kandi ko kutubahiriza ibikubiye muri iri tangazo bihanwa n’amategeko, cyane cyane ingingo ya 52 n’iya 55 y’itegeko No 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012, rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka