Ngororero: Amaterasi yatumye bongera umusaruro

Abaturage bo mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda baciriwe amaterasi y’indinganire mu Karere ka Ngororero, bahamya ko yatumye bazamura umusaruro, kuko isuri yabatwariraga ifumbire mu butaka itakibangiriza.

Umusaruro w'ingano uragenda wiyongera
Umusaruro w’ingano uragenda wiyongera

Abo baturage bahinga ibihingwa bitandukanye birimo ibirayi, ingano, ibigori n’ibishyimbo bahuje ubutaka bavuga ko mbere bahingaga imvura yagwa ubutaka bwose bukamanukana n’isuri ariko ubu ifumbire iguma mu murima bahinga bagasarura neza.

Umwaka ushize w’ingengo y’imari, Akarere ka Ngororero kaciye amaterasi ndinganire ku buso bugera hafi kuri hegitari 500, n’imirwanyasuri ku buso busaga hegitari 650, bikaba byarafashije kurwanya isuri no kurumbura ubutaka.

Basigariyekubona avuga ko kurwanya isuri byatumye ubu beza ibigori
Basigariyekubona avuga ko kurwanya isuri byatumye ubu beza ibigori

Basigariyekubona Celestin avuga ko mbere uwahingaga nta murwanyasuri, yatahiraga aho mu gihe cy’isarura, ariko ubu hari impinduka zigaragara.

Agira ati “Amaterasi ni meza kuko ubu ifumbire iraguma mu butaka, turahingaho ubwatsi tugaburira amatungo yacu, n’iyo waba uragiriye mugenzi wawe, itungo ntirikicwa n’inzara kandi byose twabikorewe ku buntu”.

Nzeyimana Saidi wo mu Murenge wa Kabaya avuga ko bahinga ingano ku buso bwa hegitari 16 zaciweho amaterasi ku butaka buhuje, bikaba byaratumye bigishwa uko barumbura ubutaka bakabona umusaruro mwiza.

Nzeyimana avuga ko bazeza toni zisaga 16 kuri hegitari umunani zihinzeho ingano
Nzeyimana avuga ko bazeza toni zisaga 16 kuri hegitari umunani zihinzeho ingano

Agira ati “Ubu turashyiramo imborera, imvaruganda n’ishwagara, duhinga kijyambere ku mirongo ku buryo ubu guhuza ubutaka byatumye tubona umusaruro mwiza twumva nta kibazo, ubu turateganya kuzasarura toni 16”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko uko abaturage bagenda bahindura imyumvire mu guhinga kijyambere ku butaka buhuje ari nako bagenda babona amasoko, kuko nko ku gihingwa cy’ingano, ubu bafite isoko rya RAB, ndetse hakaba hari no kunozwa isoko ry’uruganda rwa BRALIRWA.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Patrick Uwihoreye, avuga ko bari batekereje kuba bakwishingira uruganda rutunganya ingano, ariko bakaza kubona umukiriya bigatuma baba babisubitse.

Ubuso buhujweho ingano buzongerwa kugera kuri hegitari ibihumbi bitandatu
Ubuso buhujweho ingano buzongerwa kugera kuri hegitari ibihumbi bitandatu

Agira ati “Twariho duteganya kubaka uruganda ruciriritse rwatunganya ingano, ariko ubu dufite umukiriya uzikeneye ku buryo tutahita tubona izo dutunganya n’izo tumugurisha, ahubwo turi gushishikariza abahinzi kwitegura kumwakira kuko ni ingano zizajya zifashishwa mu kwenga inzoga muri BRALIRWA.

Avuga ko ku musaruro w’ingano bageze kuri hegitari ibihumbi bitatu, ariko bakaba bagiye gutunganya izindi ibihumbi bitatu zose hamwe zikaba bitandatu ku buryo zizahaza iryo soko.

Kurwanya isuri biri gukorwa ku buso bwa hegitari hafi 650
Kurwanya isuri biri gukorwa ku buso bwa hegitari hafi 650
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka