Ngororero: Abahinzi barifuza kubona imashini zuhira

Abahinga mu gishanga cya Songa mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko bifuza kubona imashini zuhira, kugira hirindwe ibihombo byo kurumbya kubera imihindagurikire y’ikirere.

Abahinzi barifuza imashini zuhira
Abahinzi barifuza imashini zuhira

Abo bahinzi bavuga ko ubundi iyo imvura igwa neza babona umusaruro uhagije, ariko iyo izuba rivuye nta bundi buryo birwanishaho ngo barengere imyaka yabo itaruma.

Vedaste Nturanyenabo wo mu Kagari ka Gaseke, avuga ko biteguye ku gihe gutera imbuto y’ibigori, ku buryo ubwo imvura yabonetse kare bizeye kuzabona umusaruro uhagije, ariko akifuza ko babona imashini zo kuhira ku buryo izuba ritunguranye babona uko buhira ntibazahombe.

Agira ati “Ikirere nicyo kitugenera umusaruro, iyo imvura itadutengishye tureza, izuba iyo rivuye turarumbya, turifuza ko Leta itwegereza izo mashini kuko twitegute natwe gutanga uruhare rwacu mu kuzishyura”.

Mukeshimana Horeste wo mu Kagari ka Bambiro, avuga ko hakenewe ubwishingizi bwo kuhira imyaka igihe izuba ryabaye ryinshi, kuko igihe cy’izuba igishanga cya Songa bahingamo cyumagara bakarumbya.

Agira ati “Mu gihembwe cya 2023A twararumbije kubera kubura imvura, izuba ryatumye duhomba uwaduha imashini zivomera byazajya bidufasha”.

Igishanga cya Songa cyitezweho kwera toni 120 z'ibigori muri iki gihembwe cya 2024A
Igishanga cya Songa cyitezweho kwera toni 120 z’ibigori muri iki gihembwe cya 2024A

Umubyeyi Julienne avuga ko umwaka ushize barumbije kubera izuba ryabaye ryinshi ibigori ntibyera neza, akifuza ko babona izo mashini zivomera kuko nko mu gihembwe gishize, imboga bahinzemo zabuze amazi ntizitange umusaruro.

Agira ati “Imvura yagiye mbere ibigori byacu birarumba, ariko si no ku bigori gusa n’indi myaka mu bindi bihembwe iba ikeneye kuhirwa kuko igishanga gifite amazi”.

Giverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dr. Dushimimana Lambert, avuga ko bifuza ko abaturage bihaza mu biribwa, ibyo bigakorwa ari uko ahantu hose bagenewe guhingwa hadasigara ubutaka budahinze, kandi ko abayobozi n’izindi nzego zishinzwe ubuhinzi zikurikirana inshingano zazo.

Guverineri Dushimimana avuga ko ikibazo kigihari ari uko abantu biyita abahinzi kandi bagasagura ubutaka bwinshi budahinze, bigatuma umusaruro uba muke, kuba hari abantu badakoresha amafumbire n’imbuto y’indobanure, agasaba ko habaho gukurikirana ibihingwa.

Agira ati “Turifuza ko umuhinzi akurikirana igihingwa n’ubuzima bwacyo, kujya mu bwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo nibiramuka bitagenze neza bagobokwe n’ubwo bwishingizi”.

Ku kijyanye no kubona imashini zuhira, Guverineri Dushimimana avuga ko hagiye gukora ikurikiranabikorwa mu buhinzi, kugira ngo babone izo mashini bityo imbaraga ziri gushyirwa mu buhinzi zidapfa ubusa.

Guverineri Dushimimana atangiza igihembwe cy'ihinga mu Murenge wa Nyange
Guverineri Dushimimana atangiza igihembwe cy’ihinga mu Murenge wa Nyange

Agira ati “Byaba bibabaje kuba duhinze igishanga nk’iki tukajyanamo n’abaturage imyaka yabo ikaza gupfa kubera ko babuze uko buhira, turakurikirana buri gikorwa cyose mu Turere n’Imirenge kugira ngo igihe cyose izuba ryaza hatagira umuhinzi uhomba kandi duhari”.

Mu gihanga cya Songa mu Murenge wa Nyange, hateganyijwe guhingwa hegitari 30 ziteyeho ibigori, ahitezwe nibura toni 120 muri iki gihembwe cy’ihinga 2024A.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka