Ngoma: Ubushobozi buke bw’amakoperative y’ubuhinzi butuma abamamyi bahenda abaturage

Abayobozi b’amakoperative y’abahinzi baravuga ko ubushobozi buke bwayo mu kugurira abanyamuryango babo umusaruro bejeje, bituma abamamyi bahenda abahinzi kuko bo usanga bagura bahenda abahinzi ndetse akensgi bagakoresha ibipimo byiba abahinzi mu kugura.

Abamamyi usanga bakoresha ibikoresho by’udusorosi tuzwi nk’ingemeri, abani bagakoresha iminzani itujuje ubuziranenge yiba umunzi ibiro,mu gihe iyo bagurishije kuri koperative yabo bagurirwa ku giciro cyiza kandi bagapimirwa ku minzani yizewe.

Mu nama y’ahuje abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo mu turere twa Ngoma, kirehe na Kayonza,akorana n’umushinga (SPARK), tariki 12 Kamena 2015 abayobozi b’amakoperative bagaragaje iki kibazo basaba ko harebwa uburyo ki amabanki cyangwa ababagurira umusaruro bajya babaha amafaranga yo gukusanya umusaruro.

Nsengimana Jena Bosco uhagarariye koperative y’ubuhinzi twiteze imbere we kimwe n’abandi baraho,bavuze ko baramutse babonye amafaranga ahagije mu gihe cy’umusaruro bajya bagurira abanyamuryango babo umusaruro ndetse n’abandi baturage maze nabo bakabigurisha nyuma.

Yagize ati” Ikibazo tugira ari nacyo gituma abamamyi baduca inyuma bagahenda abanyamuryango bacu ku musaruro ,usanga nta bushobozi tuba dufite bwo kugura umusaruro wose w’abanyamuryango.Amabanki nayo ntago aduha inguzanyo ngo tugure tubonye amafaranga byatuma ubuhinzi wacu atera imbere kuko yajya agurirwa ku giciro kiza kandi neza.”

Musizana Eric ,umukozi w’umushinga SPARK,ushinzwe kubaka ubushobozi mu makoperative no kubafasha kubona isoko avuga ko bamaze kwemeranye n’ibigo bigura umusaruro birimo SARURA,kuba bajya babaha amafaranga yo gukusanya umusaruro mbere kandi ko abazakorana neza nabo bazajya ababaha amafaranga mbere yo gukusanya umusaruro.

Yagize ati” Nkuko mwabyumvise muri iyi nama, nk’ikigo SARURA mwumvise ko cyo kemeye kuba cyajya gitanga amafaranga mbere ku makoperative ngo bagure umusaruro ariko bitewe n’uburyo bakorane neza.Ikindi twavuganye n’amabanki arimo ibigo by’imari birindwi ngo bashyireho uburyo bwo gutanga inguzanyo ku muhinzi .”

Abahinzi mu Rwanda bakomeje kuvuga ko bananizwa n’amabanki mu kubona inguzanyo mu buhinzi bitewe nuko ubuhinzi aya mabanki bubufata nk’umwuga ufite impungenge nyinhsi(risks).

Gusa uretse izi mpungenge mu buhinzi haracyagaragara ibibazo mu bwishingizi kuko ngo usanga iyo habaye ikibazo cy’amapfa ibigo by’ubwishingizi bitishyura abahinzi ibi nabyo bigatuma ama banki atinya guhita yihutira kubaha inguzanyo mu bikorwa by’ubuhinzi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka