Ngoma: Ngo bagiye kujya bagirana amasezerano n’uzabagura umusaruro mbere y’uko batangira guhinga

Bimwe mu bigo bicuruza umusaruro w’ubuhinzi nka “SARURA”, ngo bigiye gutangiza uburyo bwo gusinyana amasezerano n’amakoperative y’ubuhinzi yo kugura umusaruro wabo igihe weze ngo bakajya bayasinyana mbere y’uko batangira guhinga.

Muri aya masezerano yo kugura umusaruro ngo ikigo “SARURA” kiyemeje kujya gishyiramo n’igiciro ku kilo kitazajya munsi igihe cy’isarura ku buryo abahinzi bazajya bahinga bizeye isoko kandi bazi n’ikizava mu musaruro wabo ku buryo bizajya bibafasha mu igenamigambi ryabo.

Umusaruro w'abahinzi wasangaga ugurwa make ku mweo abamamyi bakaba ari bo biyungukira.
Umusaruro w’abahinzi wasangaga ugurwa make ku mweo abamamyi bakaba ari bo biyungukira.

Abahinzi bibumbiye mu makoperative atandukanye akorera mu turere twa Ngoma,Kirehe na Kayonza mu nama baherutse kugirana n’umuyobozi wa “SARURA” yababwiye ko ubu buryo bugiye gutangirana n’amakoperative asanzwe akorana neza na cyo ubundi ngo bikazagera no kubandi.

Abahinzi bibumbiye mu makoperative bavuga ko ubu buryo ari bwiza kandi bwakemura ibibazo bijya bigaragara mu gihe cy’isarura aho usanga hari ubwo babura isoko bigatuma bagurisha ku giciro kibahombya nk’uko ngo byabagendekeye mu mwaka ushize wa 2014 ku musaruro w’ibigori.

Nsengimana Jean Bosco,uhagarariye kopertive ya Gahini mu karere ka Kayonza, avuga ko biramutse bikurikijwe byaba ari igisubizo ku muhinzi kuko yajya ahinga yizeye isoko afite n’amasezerano ndetse ashobora no kwaka inguzanyo mu mabanki kuko isoko ryizewe.

Yagize ati "Bakunze bakabikurikiza byaba bibaye igisubizo kuko ubundi kubura isoko byahombyaga umuhinzi ku buryo yagurishaga make ntabashe gukuramo ibyo yashoye agura amafumbire n’ibindi. Nk’ubu, ubundi iyo ibigori bigiye kwera usanga haza benshi batubwira isoko ariko byakwera ntitubabone.”

Umuyobozi w’ikigo “SARURA”, Mutijima Augustin,avuga ko igiciro cyo hasi ku kilo cy’umusaruro igihe byeze,umuhinzi azajya ahinga akizi,hanyuma byakwera ku isoko igiciro kiri hejuru ya cya kindi bumvikanye mu ihinga bakaba bagurira umuhinzi bakurikije uko isoko rimeze ariko ngo bakirinda kujya munsi y’igiciro bumvikanye n’umuhinzi atangira guhinga.

Yagize ati "Turagerageza ubu buryo bw’amasezerano n’amakoperative amwe n’amwe dukorana, mu ihinga ritaha kugira ngo batangire guhinga bazi ko bafite umuguzi. Turifuza ko abahinzi bo mu Rwanda na bo baba abanyamwuga bamenyere gukorera ku masezerano.”

Uretse amasezerano y’isoko ry’umusaruro, ngo ”SARURA” izajya ikurikirana umuhinzi bagiranye amasezerano kuva mu ihinga kugera asarura mu rwego rwo gushaka umusaruro mwiza ufite ubuziranenge ku isoko.

Ku bufatanye n’umushinga SPAK ufasha abahinzi kubahuza n’abaguzi, abahinzi bibumbiye mu makoperative y’abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo bari bahujwe n’ikigo SARURA kuri uyu wa 12/06/2015 i Ngoma mu nama yo kwiga uburyo isoko n’ubuziranenge bw’umusaruro byanozwa.

Ikigo kigura umusaruro w’abahinzi SARURA cyashinzwe mu mwaka wa 2012. Nubwo mu Rwanda ngo hari n’ibindi bigo bigura umusaruro w’ubuhinzi ngo usanga bidahura ngo byigire hamwe ibyanozwa ari na yo mpamvu ngo hajya habaho ikibazo cy’isoko ku bahinzi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka