Ngoma: Barishimira guhinga no mu mpeshyi kubera moteri bahawe kuri Nkunganire

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ubu moteri 400 zifashishwa mu kuhira imyaka, zimaze guhabwa abaturage mu buryo bwa nkunganire, bakishimira ko basigaye bahinga badakangwa n’impeshyi.

Imashini zuhira abaturage bunganirwaho 50%
Imashini zuhira abaturage bunganirwaho 50%

Buramba Charles, avuga ko kuhira byabafashije cyane kuko iyo izuba ryavaga baburaga umusaruro, ariko ubu ngo barahinga izuba ryaza bakifashisha moteri.

Agira ati “Impeshyi rwose ntikidukanga kubera uburyo bwo kuhira, nyamara mbere iyo izuba ryavaga twahitaga turumbya imyaka yose ariko ubu byarahindutse, turashimira Leta.”

Nsanzineza Alphonse, umuhinzi mu gishanga cya Kagarama, avuga ko batarabona moteri ngo bifashishaga arozwari, ariko ngo byarabagoraga cyane.

Akarere ka Ngoma nka kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, gakunze kurangwamo izuba ryinshi ariko kakaba nanone gafite umwihariko wo kugira ibiyaga byinshi.

Mapambano avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, mu myaka itatu, hafashwe gahunda yo kuhira imyaka ku buso buto, hatangwa moteri zifashishwa.

Ati “Buri mwaka tugira umuhigo wo kuhira ku buso buto, uyu mwaka twari twarahize hegitari 232, twuhira 236, ibi tubikora kuri nkunganire ya Leta, aho umuturage atanga 50% iyo ari moteri ikoresha mazutu cyangwa 25% iyo ari moteri ikoresha imirasire y’izuba.”

Akomeza agira ati “Bigenda byiyongera buri mwaka ku buryo tumaze kugera kuri moteri zirenga 400 mu baturage bamaze kunganirwa mu myaka nk’itatu cyangwa ine ishize, kandi zikora neza ku buryo abaturage begereye amazi babasha guhinga mu gihe cy’izuba.”

Abahinzi ntibagitegereza imvura gusa kuko bafite imashini zibafasha kuhira
Abahinzi ntibagitegereza imvura gusa kuko bafite imashini zibafasha kuhira

Uretse kuhira ku buso buto hifashishijwe moteri, ngo hari n’ubundi buso bungana na hegitari 65 zuhirwa hifashishijwe imirasire y’izuba.

Avuga ko bafite indi mishinga minini yo kuhira ku buso bugari nk’icyanya cya Ngoma cyatunganyijwe, bakaba banateganya gutunganya ikindi ku kiyaga cya Mugesera, gifite ubuso bwa hegitari 3,500, kizafata mu Mirenge ya Karembo, Zaza, Mugesera na Sake, inyigo ikaba yararangiye, hasigaye amafaranga yo kugitunganya gusa.

Avuga ko iyi mishinga migari nimara gutangira gukora neza hazakomeza no gushakishwa indi mito, ku buryo abaturage babona uburyo bwo kuhira ari benshi, babyaza umusaruro ibiyaga bihari, bagahinga badategereje imvura gusa.

By’umwihariko iki gihembwe cy’ihinga mu Karere ka Ngoma, ngo cyagenze neza cyane ku bishyimbo kuko byeze neza, naho ibigori byagize ikibazo bikaba ari ibyahinzwe imusozi.

Ati “Imvura yacitse mbere ku buryo abahinze imusozi batazabona umusaruro mwishi, ariko abenshi ni abahinze ibigori hafi n’ahari amazi babasha kuhira.”

Izi moteri ngo zafashije kandi mu buhinzi bw’imbuto n’imboga muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2023 C.

Hamwe umusaruro w'ibigori wamaze kuboneka
Hamwe umusaruro w’ibigori wamaze kuboneka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka