N’ubwo bahinga icyayi, ntibabasha kukinywaho

Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Rugabano, muri Karongi bavuga ko n’ubwo bahinga icyayi bataranywaho ngo bumve uko kimeze.

Aba baturage bahinga icyayi muri rusange bagaragaza ko bishimira ibyo bamaze kugeraho babikuye mu buhinzi bw’icyayi.

Bahinga icyayi ariko ntibazi uko kimera.
Bahinga icyayi ariko ntibazi uko kimera.

Gusa bagaragaza ko bagifite imbogamizi zitandukanye zirimo kuba n’ubwo bagihinga, abenshi bataranywaho ngo bumve uko kimera n’iy’igiciro gito bagurirwaho umusaruro wabo, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Mugabarigira Jonathan.

Agira ati “Icyayi kimaze kugira byinshi kingezaho ntago ubuhinzi bwacyo nabura kubuzirikana, ariko iyo urebye igiciro tugurirwaho ukagereranya imirimo igikorwaho ntibihura na gato.”

Undi muhinzi nawe witwa Kagaba yungamo ati “Tugira ikibazo cyo kuba tutazi uko icyayi duhinga kimera, tukumva ko kijyanwa hanze, urebye hafi ya twese duheruka bajyana amababi, ariko ntawe uzi uko kimera.”

Ukuba aba baturage n’ubwo bagihinga ariko batazi uburyohe bw’icyayi, binemezwa na Ndemwenande Jeannette, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwungo gahingwamo iki cyayi .

Ati “Umusaruro iyo umaze gutunganywa ujyanwa mu mahanga, ariko abaturage usanga bafite icyifuzo cyo kunywaho nabo, kandi usanga byagira uruhare mu gutuma bagira ubushake bwo kurushaho kugihinga no kugifata neza.”

Hakizimana Sebastien, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko igiciro aba baturage bagurirwaho gishyirwaho n’inzego zibishinzwe gihagije.

Ati “Icyerekezo cyacu ni uko twahinga icyayi cyinshi, tukagihinga neza, kikagira umusaruro mwinshi, nibwo ubona igiturukamo, naho kuvuga ngo igiciro ni aya n’aya, iyo kigiye gushyirwaho, harebwa imirimo yose ikorwa ku buryo buri wese agira icyo akuramo kugera ku ruganda, numva rero amafaranga 158 ahagije.”

Iki cyayi gihinzwe mu Rugabano kimaze imyaka isaga irindwi, abagihinga bakaba bagenerwa amafaranga 158 ku kilo cy’ibibabi, ariko umuhinzi abasha kwakira 95Frw nyuma y’imisanzu agenda akatwaho.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka