Musanze: CODIAMU yahembye abahinzi ibikoresho n’amafaranga bisaga miliyoni 7.5

Koperative y’abacuruzi b’Inyongeramusaruro mu Karere ka Musanze (CODIAMU), kuri uyu wa 10 Kamena 2015 bashyikirije abahinzi ibihembo by’ibikoresho by’ubuhinzi n’amafaranga byose bifite agaciro ka miliyoni 7 n’ibihumbi 600.

Gusohora ayo mafaranga bivuze ko hari inyungu koperative yinjije ivuye mu kugurisha ifumbire abahinzi.

Ibikoresho by'ubuhinzi bahaye abahinzi bifite agaciro ka miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ibikoresho by’ubuhinzi bahaye abahinzi bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo Twezerimana Innocent, Perezida wa CODIAMU, avuga ko batunguka menshi ariko yemera ko binjije inyungu ingana n’amafaranga miliyoni enye nyuma yo guhemba abahinzi babafashije.

Koperative yahembye amatsinda y’abahinzi na komite z’ubuhinzi mu mirenge amafaranga hakurikijwe ingano y’ifumbire bakoresheje ndetse banahabwa ibikoresho by’ubuhinzi bitandukanye birimo ingorofani, arrosoirs (ibikoresho byo gusukira imyaka), amasuka, amapompo n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Musabyimana Jean Claude, nyuma yo kubashyikiriza ibihembo yavuze ko kubahemba bigaragaraza ko umurimo abahinzi bakora uhabwa agaciro.

Akomeza akangurira abahinzi kuva mu buhinzi bwa "bwire-ndamuke" bagakora ubuhinzi bw’umwuga bukoresha ikoranabuhanga budashingiye gusa kuba imvura yaguye cyangwa ubutaka buhari ari bugari.

Abahinzi bahagarariye abandi bitabiriye igikorwa cyo guhemba abahinzi bitwaye neza mu gukoresha ifumbire.
Abahinzi bahagarariye abandi bitabiriye igikorwa cyo guhemba abahinzi bitwaye neza mu gukoresha ifumbire.

Ngo 80% by’abatuye Akarere ka Musanze batunzwe n’ubuhinzi ariko ukurikije ubushobozi bw’abahinzi n’ubumenyi bafite ndetse no guseta ibirenge ku bigo by’imari mu kubaha inguzanyo birasa n’aho bikigoye gukora ubuhinzi bw’umwuga butanga umusaruro mwinshi.

Icyakora gahunda ya “Twigire Muhinzi” yatangijwe ngo irimo gutanga umusaruro mu buhinzi by’umwihariko mu gukoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera no guhingira hamwe igihingwa cyatoranyijwe.

Umuhinzi wo mu Murenge wa Cyuve witwa Mujawamariya Verancienne, ni umwe wahembwe ibikoresho by’ubuhinzi kubera kwitabira gukoresha ifumbire mvaruganda umusaruro w’ibigori ukikuba kabiri uva ku mifuka itatu iba imifuka itandatu.

Agira ati “Nk’ahantu nahingaga nahasaruraga imifuka itatu y’ibigori ntaramenya gukoresha ifumbire mvaruganda..ariko ubungubu maze kugera muri gahunda ya Twigire muhinzi aho nasaruraga imifuka itatu mpasarura ibiro 700 ni ukuvuga imifuka irindwi.”

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu ashyikiriza umwe mu bahinzi ibikoresho yahembwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu ashyikiriza umwe mu bahinzi ibikoresho yahembwe.

Ariko agarazagaza ko ikibazo cy’ifumbire ikomeza kuzamuka giteye impungenge kiyongera ku mbuto y’ibirayi ikomeje kuba ingume ku bahinzi bakaba batayibonera igihe kandi ikaba ihenze.

Imibare itangazwa n’akarere ivuga ko 30% by’imbuto y’ibirayi ikenewe ituburwa n’abahinzi na RAB bo mu gihugu mu gihe 70% iva muri Uganda ikaba iyo mbuto itizewe kuko ishobora kuzana indwara mu birayi.

Gushakira umuti icyo kibazo ngo bigomba kujyana no kurwanya abamamyi bahombya abahinzi b’ibirayi babahera igiciro bishakiye.

Gahunda ihari ni uko amakoperative y’abahinzi b’ibirayi agomba kongererwa ingufu kandi hagashyirwaho amaseta azwi abahinzi bazaza bagurishirizaho umusaruro wabo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi byerekane ko iyi koperative ikora neza. ikomereze aho maze umwaka utaha bakomeze batere imbere

Nirere yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka