Muhanga: RAB yemereye inkunga ikigo giteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko kigiye gufatanya n’ikigo gihugura ku buhinzi bubungabunga ibidukikije cya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, mu guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije (CEFOPPAK).

Imirima ntangarugero ya CEFOPPAK niyo abanyeshuri bahugurirwamo
Imirima ntangarugero ya CEFOPPAK niyo abanyeshuri bahugurirwamo

Ubuhinzi bubungabunga ibidukikije bukorwa hifashishijwe imbuto y’indobanure no gufumbiza ifumbire itarimo ibinyabutabire, cyangwa bigakoreshwa ku ngano nke cyane mu rwego rwo kuzamura umusaruro, hakanakoreshwa imiti irwanya ibyonnyi ikoze mu bimera.

Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko iyo nkunga y’ubufatanye izatuma hakomeza guhugurwa ababyifuza barimo cyane urubyiruko, kuko n’ubundi RAB ifite muri porogaramu zayo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi.

Avuga ko hagiye gukorwa isesengura ku buhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije muri CEFOPPAK, kugira ngo harebwe ubufasha bukenewe n’uko hazabaho kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’ibigo byombi.

Umuyobozi mukuru wa RAB avuga ko bagiye gufasha CEFOPPAC gukora ubushakashatsi
Umuyobozi mukuru wa RAB avuga ko bagiye gufasha CEFOPPAC gukora ubushakashatsi

Agira ati “Muri Nyakanga uyu mwaka ikipe ibishinzwe izamanuka ifashe aba banyeshuri, ku cyakorwa kugira ngo barebere hamwe ubufasha bukenewe, hanyuma hasinywe amasezerano y’imikoranire mu gihe runaka mu gutanga ubwo bufasha”.

Asobanura kandi ko byose bizagendana n’ubushobozi bw’amafaranga, kuko CEFOPPAK yifitiye imirima shuri ntangarugero, ku buryo bazagera ku ntego yo kuzamura umusaruro, gukorera ubuvugizi abanyeshuri bayo, hagamijwe kongerera ubumenyi urubyiruko.

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, wafunguye icyo kigo ku mugaragaro, avuga ko muri gahunda yo guhangira urubyiruko imirimo, hamaze kurangizamo ibyiciro bibiri by’abanyeshuri 60 bagizwe n’abasore n’inkumi baturuka mu miryango ikennye, ndetse n’abakobwa babyariye iwabo.

Iki kigo cyitezweho inyungu ku bakirangijemo n'abagituriye
Iki kigo cyitezweho inyungu ku bakirangijemo n’abagituriye

Avuga kandi ko ubwo buhinzi bugiye kwagurirwa muri za Paruwasi zose za Diyosezi ya Kabgayi, kugira ngo burusheho gufasha abaturage kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko, kandi ko ibigaragara muri icyo kigo bishoboka cyane ko umusaruro uziyongera.

Agira ati “Abantu benshi bakeka ko ubuhinzi ari umwuga uciriritse, nyamara ni umwuga nk’indi ishobora guteza imbere uwabukoze neza. Ni yo mpamvu tubushishikariza urubyiruko kuko nirwo rufite imbaraga kandi biratanga icyizere cyo kugera ku musaruro ushimishije”.

Manishimwe Laurien wasoje kwiga ubuhinzi n’ubworozi muri CEFOPPAC, avuga ko ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, bwamugejeje kuri byinshi kuko yifashishije ibimera bisanzwe, asigaye yikorera imiti imufasha kurwanya ibyonnyi, ndetse no kwikorera ifumbire mborera.

Ikigo cyakira urubyiruko rwo mu miryango ikennye n'abakobwa babyariye iwabo
Ikigo cyakira urubyiruko rwo mu miryango ikennye n’abakobwa babyariye iwabo

Avuga ko akirangiza yahise akora umushinga wo korora inkoko n’ingurube, akaba abibangikanyije n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto kandi ubumenyi yahakuye bwatumye abasha guhinga mu bihembwe byose by’ihinga.

Agira ati “Ubumenyi nakuye hano buragaraza ko mpindura ubuzima, nkora ubuhinzi bw’amatunda, ndavomera muri iki gihe cy’izuba kandi nta gihe ngira cyo guta, abaje mu rugo barabibona nkanabahugura nabo bakagenda babikora”.

Murekatete Clarisse avuga ko yize uko bita ku matungo no kuyavurisha imiti gakondo, n’ubuhinzi bwongera umusaruro bukorewe ku butaka butoya.

Agira ati “Nk’ubu nakoze ubukwe nifashishije amafaranga nakuye muri ubwo buhinzi n’ubworozi. Ufashe indobo ishaje, ibasi n’ibindi bikoresho ntubijugunye ahubwo ushyiramo itaka ugatereka no ku ibaraza ukazasarura”.

Musenyeri Ntivuguruzwa afungura ku mugaragaro CEFOPPAK
Musenyeri Ntivuguruzwa afungura ku mugaragaro CEFOPPAK

Ubuyobozi bwa CEFOPPAK busaba ko ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (RTB), cyakwemeza impamyabumenyi z’abarangiza mu buhinzi n’ubworozi, no kwemeza imfashanyigisho zacyo kugira ngo zibashe gukoreshwa no mu bindi bigo bihugra abanyeshuri mu kwihangira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza.nitwa Ntakirutimana Eugene ntuye I Muhanga
Umurenge Nyamabuye
Akagari ni Remera

Twishimiye iki kigo cya cefoppak kuko cyiziye ingihe ntikirobanura abahinga kibafata kimwe abanyamuhanga byumwiharika abaturiye iki kingo bandufashe natwe nduhabwe ayo mahungurwa diyoseze yacu ya kabgayi turayizeye izabikora Rab turabishimiye kuba yitanze aha niho urubyiruko rushobora kwivana mucyene rutangiye kunnywa itabi nibindi murakoze

Ntakirutimana Eugene yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka