Muhanga: Ngo hakenewe ubumenyi n’ubushobozi mu kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda washyizwemo ingufu haba ku bahinzi ubwabo no ku bafatanyabikorwa mu buhinzi kugira ngo abakora ababukora bihaze mu biribwa kandi basagurire amasoko.

Aho bigeze ariko usanga abahinzi bakeya ari bo babasha kugera ku rwego rwo kongerera agaciro umusaruro kugira ngo bunguke birenzeho, kuko usanga umusaruro w’ubuhinzi wangirika vuba iyo udahise ugurwa ngo ugere ku isoko, cyangwa ukangirikira mu nzira.

Abahinzi bamaze kumenya gutunganya imitobe iva mu mbuto no gukora amandazi mu bijumba.
Abahinzi bamaze kumenya gutunganya imitobe iva mu mbuto no gukora amandazi mu bijumba.

Bamwe mu bahinzi n’abashora amafaranga yabo mu buhinzi bavuga ko bamaze kugera ku ntera ishimishije mu kongerera agaciro umusaruro wabo ariko ko inzira ikiri ndende kubera ubushobozi bukiri bukeya.

Manirafasha J. Marie, umunyamuryango wa Koperative COPROVEMU yenga divayi mu nanasi ikagurisha icupa rimwe rya CL 50 ku mafaranga 1500 ahoroheje, na 2000 ku hantu hiyubashye (nko ma mahoteli n’amasoko akomeye), avuga ko mu mwaka umwe n’igice bamaze babikora, bamaze kugera ku rwego bishimira ariko bakaba bafite imbogamizi yo kwengesha ibikoresho bigezweho.

Manirafasha avuga ko kubona amasoko akomeye bikibagoye kubera ibikoresho kuko bafite imashini zikoreshwa amaboko. Agira ati “Turacyafite imbogamizi zo gukoresha ingufu nyinshi kuko nta mashini zigezweho dufite, turateganya gushyiramo ingufu ariko dukeneye n’abaterankunga”.

Kimwe na COPROVEMU, Koperative Icyerekezo ihinga Inyanya mu nzu zabugenewe, ibyo bita “green house”, avuga ko bakora imitobe n’ibindi biribwa mu nyanya kandi ko batangiye kubona amasoko.

Gusa, ngo ibikoresho bikeya birimo no kubura amazi mu mazu yabugenewe bituma rimwe na rimwe kuhira inyanya bitagenda neza zikaba zakwangirika.

Guverineri Munyantwali Alphonse asaba abahinzi kongera ubumenyi bwatuma batekereza imishinga yahabwa agaciro mu mabanki.
Guverineri Munyantwali Alphonse asaba abahinzi kongera ubumenyi bwatuma batekereza imishinga yahabwa agaciro mu mabanki.

Mujawamaliya Souzan uhagarariye Icyerecyezo avuga ko inzira abona ari ukugana ibigo by’imari bakamuguriza akaba yabasha kwigurira imashini zuhira.

Agira ati “Twatangiye kubona amasoko kandi bituma inyanya zacu zitabura aho zigemurwa, ariko ibikoresho biracyari bikeya, nk’amamashini n’amazi, dufite icyizere cy’uko nitubona amazi ya WASAC tukabika amazi umusaruro uziyingera”.

Ibyo abahinzi bavuga binemezwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyatwari Alphonse aho atangaza ko aho abahinzi bageze bagana inzira yo kongerera agaciro umusaruro hagaragaza icyizere cy’uko mu minsi iri imbere hazaba hari inganda zisobanutse uko abahinzi bazarushaho kongera umusaruro w’ubuhinzi kandi bakagira ubumenyi bwo kuwutunganya.

Ubwo habagaho imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu kwezi gushize, Guverineri Munyantwari yasabye abahinzi gutekereza kuzamura umusaruro kuko ibiboneka bikiri bikeya, ubumenyi n’ubushobozi bikaba bigomba kujyana mu gukemura icyo kibazo.

Agira ati “Kubasha gukora imishinga yahabwa inguzanyo muri za banki byatuma babasha kongera ubushobozi, ariko byose bisaba ubumenyi kuko ni byo byatanga icyizere cyo kubasha kugera ku musaruro uhagije wajya no ku isoko rinini”.

Ibikorwa by’abagenerwabikorwa bigaragara mu Karere ka Muhanga ngo bigaragaza ko hari icyizere cy’uko abashora mu mishinga y’ubuhinzi bashobora kuzamura ubukungu kuko byatuma hagabanuka ibitumizwa mu mahang ahubwo ibyoherezwayo bikiyongera bityo n’amadovize akiyiongera.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka