Muhanga: Abahinzi basabwe kwihutisha ihinga ry’igihembwe cya 2024 B

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinzi kwihutisha imirimo yo gutera imbuto, bitarenze itariki ya 25 Gashyantare 2024, kubera ko igihembwe cy’Ihinga cya B kiba ari kigufi, kuko gihera muri Gashyantare kugeza Kamena basarura, ubwo izuba ry’impeshyi riba ritangiye gucana.

Beretswe uko babanza gutera ifumbire bagakurikizaho imbuto y'indobanure
Beretswe uko babanza gutera ifumbire bagakurikizaho imbuto y’indobanure

Babyibukijwe mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’Ihinga mu Murenge wa Nyarusange, ahatewe imbuto y’ibigori, ku buso bwa hegitari enye, zari zisaruwemo ibishyimbo mu gihembwe gishize.

Umukozi wa RAB mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango, Nkunduwimye Jean Marie Vianney, asaba abahinzi gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe gishize, bakawanika neza kugira ngo bazawujyane ku isoko utarangiritse.

Avuga ko muri iki gihembwe abahinzi bita ku gihingwa cy’ibishyimbo, kuko ahenshi mu hari guhingwa hasaruwe ibigori, kugira ngo hirindwe ko ibiciro by’ibiribwa byazakomeza gutumbagira ku isoko.

Agira ati "Ubu turasabwa guhinga ibishyimbo kugira ngo twirinde ko abaturage bazongera kugira ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, mufate neza umusaruro wabonetse mwirinde kunyuza ku ruhande muzigamire iminsi mibi".

Abayobozi bafashije abahinzi gutegura imyobobo bateramo ibigori
Abayobozi bafashije abahinzi gutegura imyobobo bateramo ibigori

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko nibura abahinzi bagombye kuba barangije gutera imbuto bitarenze ku itariki 25 Gashyantare, nk’uko biteganyijwe ku mabwiriza ya RAB mu Ntara y’Amajyepfo, ku bihingwa by’ibigori n’ibishyimbo.

Avuga ko kubera ko igihembwe cy’Ihinga 2024 B aba ari kigufi, abahinzi batagira umwanya batakaza, kuko ifumbire n’imbuto byabonekeye igihe.

Agira ati “Ni ngombwa ko buri wese akora kugira ngo tugire ibiryo, umuntu ufite ibiryo buri cyose kigenda neza, abana bamererwa neza mu rugo haba hari umutekano. Mwihutishe gutera kuko iki gihembwe kiba ari kigufi gisozwa n’izuba ry’impeshyi”.

Abahinga mu gishanga cya Nyamugari mu Murenge wa Nyarusange ahatangirijwe igihembwe cy’Ihinga 2024 B, bagaragaza ko umusaruro babona ushimishije ku bigori, bakifuza ko bafashwa kubona ubwanikiro kuko bacyanika hasi, hakaba n’abifuza ko basanirwa amateme agera kuri koperative kugira ngo babashe kuwugeza ku isoko.

Abahinzi kandi bibukijwe amabwiriza agendanye no gutera imbuto y’ibigori, aho beretswe ko hashyirwa imbuto eshatu mu mwobo umwe, bitandukanye n’uko bajyaga bashyiramo ebyiri, izo mpinduka zikaba zizafasha kugira ngo igihe hagize imbuto ipfa nibura mu mwobo hasigaremo ebyiri cyangwa imwe.

Abashinzwe ubuhinzi babwiye abahinzi ko igihe izo mbuto zose zimeze, harandwurwamo imwe ikura cyane, hagasigara iziringaniye mu mikurire kuko iyo ikura kurusha izindi byagaragaye ko idatanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka