MINAGRI igiye gushyiraho integanyanyigisho zihariye zikemura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yatangaje ko bagiye gushyiraho integanyanyigisho zihariye zikemura ibibazo biri muri urwo rwego.

Bizakorwa mu buryo bw’iyamamazabuhinzi n’ubworozi bwiswe CAES (Customize Agriculture Extension System), bukemura ibibazo bihari hakoreshejwe ibikenewe.

Muri ubwo buryo abantu bazajya bafashwa guhabwa ubumenyi butandukanye mu gihe runaka, bitewe n’urwego barimo yaba mu buhinzi cyangwa ubworozi, bidasabye ko bajya kubyiga mu mashuri, ariko bikabafasha gukora ibyo bahuguwemo mu buryo bwa kinyamwuga.

Abahinzi bavuga ko nubwo babukora ariko babangamirwa no kutagira ubumenyi butuma babukora mu buryo bwa kinyamwuga
Abahinzi bavuga ko nubwo babukora ariko babangamirwa no kutagira ubumenyi butuma babukora mu buryo bwa kinyamwuga

Bamwe mu bahinzi bavuga ko nubwo bamaze igihe bakora ubuhinzi, ariko nta bumenyi bwihariye bafite bushobora kubafasha kubikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Alphonse Nsengimana ni umuhinzi wo mu Karere ka Gakenke. Avuga ko zimwe mu mbogamizi zugarije abahinzi harimo kuba babikora ariko nta bumenyi bwihariye bafite.

Ati “Umuhinzi w’Umunyarwanda aracyafite imbogamizi nyinshi cyane, kubera ko abahinzi b’Abanyarwanda bafite ubumenyi bucye, mu bijyanye n’ibyo bakora mu buhinzi, mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Mugenzi we witwa Honoline Dusengimana wo mu Karere ka Burera, ati “Dusanzwe dufite imbogamizi y’ubumenyi bucye mu bijyanye n’ibyo dukora. Aho bashyira imbaraga ni ukuduhugura mu bijyanye no gukoresha amafumbire, yaba iy’imborera n’imvaruganda, bakadufasha mu bijyanye n’imikoreshereze yayo, ikindi bakatwegereza amafumbire n’inyongeramusaruro hakiri kare, kandi agezweho.”

Mu kiganiro yagiraye na Kigali Today, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko gutanga ubwo bumenyi bisaba imfashanyigisho zitandukanye.

Yagize ati “Tuvuge niba abantu bakora umutobe wa maracuja bakeneye ubumenyi mu buryo bakora uwo mutobe, ntabwo bisaba ko bajya kubyiga mu mashuri y’igihe kirekire, tuzashyiraho uburyo bashobora kujya bahugurwa kugira ngo babe bakora ako kazi.”

Akomeza agira ati “Muri uko guhurwa bisaba ko uba ufite integanyanyigisho zihariye zigomba gukemura ikibazo gihari. Tuzi neza ko ibibazo biri mu ikawa bitandukanye n’ibiri mu muceri, integanyanyigisho zo mu ikawa zizaba zitandukanye n’izo mu muceri, n’uburyo tubyigisha bitandukane, ariko tumenye ngo uruhererekane rw’umuceri tubahaye integanyanyigisho zituruka ku kumenya gukora imbuto y’umuceri, kuzageza bawujyanye ku isoko, kuko amoko y’imbuto bazahinga azajyana n’isoko.”

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwa FFS ni ubwo kujya mu mirima bakajyanayo abahinzi bakaba ari ho bigira
Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwa FFS ni ubwo kujya mu mirima bakajyanayo abahinzi bakaba ari ho bigira

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana, avuga ko CAES igamije gushyiraho uburyo bunoze bujyanye n’igihe kigezweho.

Ati “CAES igamije gushyiraho uburyo bunoze bujyanye n’igihe tugezemo, bwo kugeza amakuru ku bahinzi n’aborozi, ndetse no kubamenyesha ibyavuye mu bushakashatsi, kugira ngo barusheho kongera umusaruro wabo.”

Uburyo bwa CAES buje kunganira ubwari busanzwe bukoreshwa buzwi nka FFS (Farmer Field School), aho hafatwaga nk’umurima abahinzi bakajya kuhigira, bitandukanye n’uburyo bwa CAES buzakoreshwa abantu bahuriye ahantu nko mu ishuri, cyangwa hakaba hanakoreshwa ikoranabuhanga yaba irya telefone cyangwa irindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka