Kutitabira gukoresha ifumbire mva ruganda byadindije umusaruro

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko umubare w’abakeneye ibiribwa urushaho kwiyongera kuruta uko abahinzi bitabira kongera umusaruro bakoresheje ifumbire mvaruganda.

Muri iri tangira ry’igihembwe cy’ihinga B cy’umwaka wa 2016, Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, asaba abahinzi kwirengagiza amakuru avuga ko ifumbire yangiza ibinyabuzima.

Imyaka idafumbiwe neza ntitanga umusaruro uhagije.
Imyaka idafumbiwe neza ntitanga umusaruro uhagije.

Agira ati “Iyo turebye ubwiyongere bw’abaturage n’ubw’umusaruro uko bumeze, ubona ntaho turageza mu rwego rwo gukoresha amafumbire. Abavuga ko yangiza udukoko sibyo, ahubwo wenda umuntu yavuga ibyo kwangiza amazi cyangwa ibindi.”

Ministiri Mukeshimana avuga ko Leta yunganira abahinzi ikabaha ifumbire kugera kuri 50%, ariko ikibazo kikaba ko batayigura mu buryo buhagije. Asaba inzego kutavuga nabi ifumbire mvaruganda mu baturage.

Ati “Turi ku rugero rwo gukoresha ibiro 32 by’ifumbire mvaruganda kuri hegitare imwe (32kg/ha), n’ubwo umugabane wa Afurika muri rusange ukiri hasi y’urwo rugero.

Aziya iri ku rugero rwo gukoresha ibiro 95 kuri hegitari, Amerika n’u Burayi bageze ku gukoresha ibiro 250kg/ha by’ifumbire mvaruganda.”

Ministiri Mukeshimana avuga ko atangazwa no kubona umuntu ahinga imirambi minini bakayiteraho imyaka ariko ibyo yahinze ukabona ari umuhondo, imbaraga uwo muhinzi aba yarakoresheje atari zo yiteze kuzakuramo mu gihe atakoresheje inyongeramusaruro.

MINAGRI igira inama abahinzi yo kuvanga ifumbire mvaruganda n’imborera kuko ngo zombi zifite akamaro kihariye, aho imborera ngo igira ibyiza byo kuryoshya ubutaka, mu gihe ifumbire mvaruganda ngo ibushyiramo imyunyu ngugu itari mu ifumbire y’imborera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri Gakenke 2010 Ryaguraga 26625f Kg 25 Are Kg 25 Dap Kg 2’5 Maise None Ubu Rigeze Kuri 42540f Nimenshyi Cyane Urugero Kg Zibigoli Ubu Tugurisha 140f Ubwo Se Wazayagaruza Koko Mutugabanyirize

NZAKWANAYO yanditse ku itariki ya: 19-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka