Kidamage uhinga amasaro arifuza gufashwa kubona amasoko

Umusore witwa Kidamage Jean Pierre wo mu Karere ka Nyagatare, akora ubuhinzi bw’amasaro, bigaragara ko butamenyerewe mu Rwanda, ariko bukaba bumwinjiriza amafaranga, gusa akagira ikibazo cy’amasoko, agasaba ababishoboye kubimufashamo bityo yiteze imbere afashe n’abandi.

Kidamage ari mu murima w'amsaro yeze
Kidamage ari mu murima w’amsaro yeze

Kidamage washinze kompanyi yitwa Zamuka Rwanda Ltd, yatangiye uyu mushinga muri 2015, nyuma yo kujya mu imurikagurisha i Kigali, abona amasaro aturuka muri Kenya, abajije bamubwira ko ahingwa mu gihe we kimwe n’abandi bari bazi ko akorerwa mu nganda, ahita aguraho irobo (1/4 cy’ikilo) ku 5,000Frw ajya gutera biramukundira, ubwo buhinzi bwe butangira uko.

Avuga ko yatangiye ahinga kuri are 1 akodesha, nyuma ajya kuri are 10 kuko yabonaga umusaruro ari mwiza, cyane ko amasaro ngo yerera amezi atandatu ariko umuntu agakomeza gusarura kugeza no ku myaka ibiri, kandi atibasirwa n’ibyonnyi.

Amasaro yeza aba afite amabara atandukanye, kandi ngo nta bindi ayakoraho bigoye uretse koyongerera umwenge ucishwamo urudodo mu gihe arimo kuyakoramo imitako itandukanye, irimo ibikomo, amashapure, inigi, imitako yo ku nkuta z’inzu, iyo ku matara n’ibindi, ari na byo agurisha bikamwinjiriza akabasha guhemba abakozi.

Amasaro agiye kwera
Amasaro agiye kwera

Kidamage ukorera mu Kagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo muri Nyagatare, avuga ko yagize umuhate wo gukora cyane kugira ngo ateze imbere ibyo mu Rwanda.

Ati “Maze kubona ko amasaro akenerwa cyane kandi ko atumizwa hanze, nagize umuhate wo gukora cyane, ndakotana, menyekanisha ibyo nkora mu mamurikagurisha n’ahandi, abayobozi baransura, niyemeza kwagura umunshinga wanjye. Ibyo byatewe n’uko nabonaga amasaro atumizwa hanze akaza ahenze, niyemeza guteza imbere iby’iwacu”.

Uwo musore yakomeje kujya mbere, atsindira n’igihembo mu mishinga y’urubyiruko yahize indi ahabwa ibihumbi 10 by’Amadolari, bimufasha kwagura umushinga we, aho ubu yiguriye ubutaka bwa hegitari enye, atandukana no gukodesha.

Imitako itandukanye ikorwa mu masaro Kidamage yeza
Imitako itandukanye ikorwa mu masaro Kidamage yeza

Yifuza gufashwa kubona amasoko

Nyuma yo kubona ubutaka buhagije, Kidamage avuga ko umusaruro wiyongereye cyane, ariko isoko ridahagije.

Ati “Iyo nsaruye ku munsi umwe ubu mbona ibiro bitari munsi ya 300, kandi ngasarura nka gatatu mu cyumweru. Ubu mu bubiko mfite toni zirenga esheshatu ntarabonera isoko kandi nkomeza gusarura, ngasaba ababishoboye kumfasha kubona amasoko, yaba ayo mu gihugu cyangwa hanze”.

Kugeza ubu avuga ko imitako akora ari yo agurisha, paruwasi za Kiliziya Gatolika zimwegereye na zo ngo zijya zimugurira amasaro, ariko akifuza ko no mu zindi ntara bamugana aho kuyatumiza hanze.

Abaturiye uwo mushinga bawuvuga imyato

Abaturanyi ba Kidamage barishimira ibikorwa bye kuko bahabwa akazi bakabasha gutunga ingo zabo, cyane ko ngo akoresha abakozi batandatu bahoraho n’abarenga 30 ba nyakabyizi.

Abakora mu mirima y'amasaro bahamya ko uyu mushinga ubafatiye runini
Abakora mu mirima y’amasaro bahamya ko uyu mushinga ubafatiye runini

Nyirangabe Sophie umaze imyaka itanu muri ako kazi, avuga ko ahembwa neza bigatuma abasha gutunga urugo rwe.

Ati “Aha hantungiye umuryango, nzinduka njya ku kazi buri munsi nk’abandi bakozi kandi ngahembwa neza, uyu mushinga uramfasha cyane. Mu gihe mazemo nabashije kwisanira inzu, ngura inka y’ibihumbi 300 ubu ndi n’umworozi kubera aka kazi. Ubu icyo nkeneye mu rugo ndakibona, nishyura mituweli ku gihe, mbese Imana ihe umugisha uyu musore”.

Niyitanga Egide na we ati “Jyewe ndi umukozi uhoraho, mazemo imyaka ine. Ubu nabashije kuva mu icumbi kuko niyubakiye inzu ifite agciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi 800 mbamo n’umuryango wanjye w’abantu bane. Mbona ibyo gutunga urugo nkanasagura, kuko ubu naniguriye ihene eshanu noroye, mbikesha aka akazi”.

Kidamage mu imurikagurisha
Kidamage mu imurikagurisha

Uretse abo n’abandi bahembwa kubera akazi baba bakoze, hari n’abandi Kidamage afasha mu bundi buryo, kuko aherutse kwishyurira mituweli abantu 100 batishoboye.

Uwo musore kandi yatangiye gufasha abandi bifuza guhinga amasaro n’abayakoramo imitako, urugero nk’abo mu igororero ry’abana i Nyagatare, ubu arimo kubigisha gukora imitako yo mu masaro yeza, akaba ateganya kugeza ubu bumenyi no ku bandi.

Ubuhinzi bw’amasaro bumuteje imbere

N’ubwo avuga ko amasoko ataboneka neza, Kidamage ahamya ko make abona atuma hari ibyo ageraho mu mibereho ye, cyane ko kugeza ubu ngo yihemba ibihumbi 150Frw ku kwezi. Kuri ubu ngo yamaze kwiyubakira inzu yo kubamo n’izo gusaruriramo, akaba kandi akora n’ubundi buhinzi burimo ubwa sesame n’indi myaka, byose bikamwinjiriza.

Akora imitako yo ku matara yo mu nzu
Akora imitako yo ku matara yo mu nzu

Kidamage avuga ko kugeza ubu ibikorwa bye yabibarira agaciro ka Miliyoni 25Frw, kandi byose akaba abikesha ubuhinzi bw’amasaro, akagira inama urundi rubyiruko yo gukura amaboko mu mifuka, bagatekereza cyane bagashaka ibyo gukora kuko bihari, kandi babona ubufasha mu nzego zitandukanye.

N’ubwo bimeze uko ariko, Kidamage avuga ko yifuza kubona imashini yamufasha mu gikorwa cyo kongera imyenge y’amasaro kuko kubikora n’intoki bimudindiza, iyo mashini ngo igura Miliyoni 20Frw, akaba atarabona ubushobozi bwo kuyigurira. Yifuza kandi kubona amahugurwa yisumbuyeho mu byo akora, cyane ko atize ubuhinzi, ndetse n’aho kumurikira ibikorwa bye hahoraho mu mujyi wa Nyagatare n’ahandi.

Kidamage ari mu murima w'amsaro
Kidamage ari mu murima w’amsaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka