Kayonza: Abafite imashini zihinga barasabwa kwegera Akarere kakabahuza n’abazikeneye

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, arasaba ba rwiyemezamirimo bafite imashini zihinga kwegera Akarere kakabahuza n’aborozi bazikeneye, kuko hari ubutaka bugari bukeneye guhingwa mu buryo bwihuse.

Muri Kayonza bakeneye imashini zo guhinga
Muri Kayonza bakeneye imashini zo guhinga

Abitangaje mu gihe hatangiye ubukangurambaga mu borozi bwo kubahiriza amabwiriza mashya aherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umukamo, aho ubutaka bwagenewe ubworozi ubu bugomba guhingwa kuri 70% naho 30% ikajyaho ibikorwa remezo bifasha mu bworozi bwo kiraro.

Kuri hegitari 3,935 zabaruwe zigomba guhingwaho imyaka ndetse n’ubwatsi bw’amatungo mu Mirenge ya Murundi, Mwiri, Gahini na Ndego, hamaze guhingwa hegitari 1,583 bingana na 44%.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, uvuga ko ubuso bumaze guhingwa ari buto kandi bigomba kwihutishwa kugira ngo aborozi batarara ihinga, agasaba abafite imashini zihinga kwegera ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bubahuze n’abazikeneye, kugira ngo igikorwa kihute.

Ati “Igihe gisigaye ni gito kuko imvura yatangiye kugwa, ni yo mpamvu duhamagarira abantu batandukanye kugira ngo badufashe bazane izo mashini noneho ababirimo babashe kubikora kandi vuba.”

Avuga ko kuba aborozi barimo kwitabira iyi gahunda cyane ari uko na mbere cyari gisanzwe ari icyifuzo cyabo, cyo guhinga ahantu hanini kugira ngo babone ibiryo bitunga imiryango yabo ariko nanone ibisigazwa by’imyaka yasaruwe bibe ibiryo by’inka zabo.

Naho ku bafite inzuri ziri mu mabanga kandi arimo amabuye, ku buryo byagorana kuhahinga, avuga ko bo ayo mabwiriza atabareba kuko batasabwa ibyo batashobora gukora.

Yagize ati “Birumvikana niba ari ku rutare ntabwo wahahinga bidashoboka, abo dushishikariza kubahiriza ayo mabwiriza ni abafite ubutaka byashoboka ko bwahingwa. Ibindi abantu bagenda babireba uko iminsi yigira imbere ariko urumva ahatagera imashini ntabwo twasaba abantu kubikora kandi bidashoboka.”

Akarere ka Kayonza kabarirwamo inka 70,030, zitanga litiro 35,000 z’amata ku munsi, kandi zishobora kwiyongera kubera imvura yaguye.

Aborozi bakaba bashishikarizwa guhindura imyumvire bakorora inka zitanga umukamo, kandi bakanakora ibishoboka bakazegereza ibiryo ndetse n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka