Kamonyi: Ubwanikiro bw’imyaka bwaguye bwahombeje abahinzi

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina na Gacurabwenge, ubwanikiro bw’imyaka bwaraguye bituma abaturage bahomba umusaruro wabo ahanini w’ibigori.

Umusaruro warangiritse bikomeye
Umusaruro warangiritse bikomeye

Mukiza Justin ushinzwe Ishami ry’ubuhinzi n’umutungo Kamere muri ako karere, yatangarije Kigali Today ko ubwanikiro bwo mu Murenge wa Mugina bwaguye tariki 2 Werurwe, naho ubwo mu Murenge wa Gacurabwenge, bugwa ku Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024.

Mukiza avuga ko kugwa k’ubu bwanikiro byaturutse ku musaruro wabaye mwinshi, abahinzi ntibagenzura ko imyaka bashyizemo ifite uburemere bwinshi ubwo bwanikiro budashobora kubika.

Ati “Ubwanikiro bwaguye mu Murenge wa Mugina ni ubwo twita ubw’igihe kirambye, kuko bwubatswe mu 2017 bukaba ari ubwa Koperative Coalfika ikorera mu gishanga cya Kavunja, 2017 bwarimo toni zigera muri 20. Murenge wa Gacurabwenge haguye ubwanikiro bwa koperative Impabaruta kandi nabwo bwubatswe mu 2017, kugwa kwabwo byatewe n’uburemere bw’ibigori kuko harimo Toni 35”.

Mukiza avuga ko abahinzi bashyizemo umusaruro wabo bagendeye ku mubare w’abari basanzwe babubikamo, ntibita ku ngano y’uwo musaruro.

Ati “Niba umwaka ushize harasaruriragamo abahinzi 40 kandi umusaruro wabo warabaye muke, muri uyu mwaka bakomeje kugendera kuri iyo mibare kandi uyu mwaka habonetse umusaruro mwinshi, bituma ubwanikiro buremererwa”.

Mukiza avuga ko mu Karere ka Kamonyi bari basanzwe bafite Ubwanikiro bw’igihe kirambye 56, bwubatswe kuva muri 2017 ubu bakaba barubatse ubundi bugera kuri 56 bw’igihe gito, bakaba aribwo barimo bifashisha gushyiramo iyo myaka yagwiriwe n’ubwanikiro.

Ati “Ubwanikiro burambye ni ubwubakishije ibikoresho bikomeye birimo ibiti bishyashya, kuba bifite igisenge cy’ibiti ariko gikomeye, ndete bukaba no hasi hapavomye”.

Ndahayo Jean Damascène, Perezida wa Koperative Impabaruta, avuga ko bahombye Toni imwe ugereranyije n’ibigori byavungukiye hasi.

Ati “Twarahombye ariko ubu turimo kubaka ubwanikiro bw’igihe gito, kugira ngo tuzabwifashishe twimura umusaruro wacu Ubu icyo turimo kubafasha ni ugukuramo ibigori noneho tukabishyira mu bwanikiro bw’igihe gito”.

Ati “Iyo bavuze ubwanikiro bw’igihe gito baba bavuga ubwanikiro bwubakishije Shitingi bushobora kwifashishwa mu gito”.

Itangazo Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyasohoye tariki 22 Gashyantare 2023, ryibutsa abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa ibikwiye kwitabwaho mu gihe cyo gukoresha ubwanikiro bw’imyaka, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’umutekano w’ababukoresha.

Bimwe muri ibyo harimo gukora isuku mu bwanikiro, kugenzura uko bumeze nibura inshuro imwe mbere ya buri gihembwe, kwirinda kwanika ibirenze ubushobozi bw’ubwanikiro, gukorera hanze y’ubwanikiro imirimo itari iyo kumisha imyaka nko guhungura, gutoranya, kugosora, ubucuruzi, kuzirikamo amatungo n’ibindi.

RAB yasabye abahinzi gufata amazi ava ku bwanikiro no gusuzuma ko inkingi zikomeye, kurwanya umuswa n’utundi dukoko dushobora kwangiza ibiti, kuzirika ibisenge kugira ngo bitangizwa n’umuyaga no gushyiraho itsinda ry’abahinzi rishinzwe imicungire y’ubwanikiro.

Ikigo RAB kirasaba inzego z’ibanze ubufatanye mu gukurikirana ko amabwiriza ajyanye no gukoresha ubwanikiro bw’imyaka yubahirizwa uko bikwiye, hagamijwe kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’umutekano w’abakoresha ubwanikiro.

Aya mabwiriza RAB yayasohoye nyuma y’impanuka ebyiri zabaye muri Mutarana na Gashyatare 2023, imwe yabereye mu Karere ka Gasabo igahitana abantu 11 abandi 30 barakomereka, ndetse no mu Karere ka Ngoma abagera kuri 20 bakomerekeye muri iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka