Kamonyi: Abahinzi b’ibigori barifuza ubwanikiro buhagije kuko umusaruro wiyongereye

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Kamonyi baravuga ko kubera ko bagize ibihe byiza by’ihinga mu gihembwe gishize, umusaruro wabo w’ibigori wiyongereye, bityo ko bakeneye ubwanikiro bw’inyongera ku busanzwe kugira ngo bazabashe kuwufata neza.

Abahinzi bavuga ko ibigori byeze ku buryo bushimishije mu bishanga bya Kamonyi
Abahinzi bavuga ko ibigori byeze ku buryo bushimishije mu bishanga bya Kamonyi

Benshi mu bahinzi bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi, bagaragaza ko imirimo yo gusarura ibigori yatangiye, kugira ngo imvura idakomeza kubinyagirira mu mirima, ariko ko hari impungenge z’uko ubwanikiro basanganywe ari buto ugereranyije n’umusaruro biteze.

Koperative IMPABARUTA ihinga ibigori kuri hegitari 60, umwaka ushize yabonye umusaruro ubarirwa muri toni eshatu kuri hegitari, ubu ikaba yiteze ubarirwa muri toni enye kuri hegitari ku buryo ubwanikiro basanganywe butawakira wose, dore ko bari no gusarura mu gihe cy’imvura.

Twagirimana asaba ko ubwanikiro bwakongerwa kugira ngo umusaruro utazangirika
Twagirimana asaba ko ubwanikiro bwakongerwa kugira ngo umusaruro utazangirika

Twagirimana Innocent wo muri Koperative IMPABARUTA itubura imbuto y’ibigori mu Karere ka Kamonyi, avuga ko abahinzi batangiye gusarura ibigori by’ibigabo kuko ari byo byera mbere, bakaba bagiye gukurikizaho ibigore ari na byo bitanga umusaruro mwinshi.

Agira ati “Ubu bwanikiro dusanganywe bwakwakira nka toni 30 nshingiye ku musaruro tuzakura muri iki gishanga ndakeka twakenera n’ubundi bwanikiro bwakwakira toni hafi 10. Turashaka guhera ku mirima yeze dusarura, tubonye n’inkunga y’amabati tukishakira ibiti n’imisumari byaba byiza kurushaho”.

Karungi Jeanne avuga ko babonye umusaruro mwinshi muri zone ya Gacurabwenge, kandi ko ku bwanikiro butatu bafite butazabasha kwakira umusaruro wabo kuko wiyongereye, bakaba bamaze kubaka ubwo bazifashisha, ariko bakaba bakeneye inkunga y’amabati kugira ngo babashe gusakara.

Karungi avuga ko babashije gukusanya ubushobozi bwo kubaka, ariko bakeneye isakaro
Karungi avuga ko babashije gukusanya ubushobozi bwo kubaka, ariko bakeneye isakaro

Agira ati “Mu bushobozi bwacu twashatse ibiti n’imisumari, ariko uwaduha isakaro byarushaho kudufasha kugira ngo umusaruro wacu tuzabashe kuwufata neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko nyuma yo kubona ko umusaruro uziyongera, ku buryo hari n’aho bishoboka ko uzikuba hafi kabiri ugereranyije n’uwabonetse umwaka ushize, batekereje ko mu bwanikiro busaga 50 basanganywe, bakongeraho ubundi 68 bwo kubwunganira.

Agira ati, “Ni byo koko umusaruro uziyongera, ubu tumaze kubaka ubwanikiro bw’igihe gito butaramba twifashishije ibiti n’amashitingi n’amabati. Turateganya ko bwose bwaba bwuzuye vuba kuko hari ubwamaze gutangira no kwakira umusaruro, ubwo buzaba bwunganiye ubusanzwe mu gihe tugishaka uko twubaka ubwanikiro buramba”.

Abayobozi b'Akarere ka Kamonyi bavuga ko batangiye kubaka ubwanikiro 68 bwo kunganira ubuhari
Abayobozi b’Akarere ka Kamonyi bavuga ko batangiye kubaka ubwanikiro 68 bwo kunganira ubuhari

Abahinzi basaba ko uko bagenda barushaho kuzamura umusaruro, hanatekerezwa uburyo burambye bwo kubaka ubwanikiro buramba budashobora guteza impanuka, cyangwa kwangiza umusaruro w’ibigori.

Hatangiye kubakwa ubwanikiro bwo gufasha kwakira umusaruro wiyongereye
Hatangiye kubakwa ubwanikiro bwo gufasha kwakira umusaruro wiyongereye
Ubwanikiro bw'inyongera bwatangiye kwakira umusaruro
Ubwanikiro bw’inyongera bwatangiye kwakira umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka