Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2015, mu Gishanga cya Kibuza giherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr Butare Louis, yifatanyije n’abahinzi mu gutera imbuto y’ibigori mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2016A.
Dr Butare yemeza ko kumanuka mu baturage bigamije kubamenyesha ko igihe cy’ihinga cyageze, bakabafasha gukoresha inyongeramusaruro zinyuranye no kubasobanurira akamaro kazo.
Agira ati “nk’uyu murima twateye harimo gukoresha ifumbire y’imborera, gukoresha ifumbire ya DAP no gukoresha imbuto y’indobanure. Uyu murima uzaba nk’umurima ntanga rugero”.
Abahinzi bamya ko imyaka itewe mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga itajya irumba, bagashimira abayobozi baje kubafasha gutera. Karyoko Alexis, ati “Ni ubwa mbere tubonye abayobozi baza kudufasha guhinga kandi twizeye kuzabonamo umusaruro mwiza kuko dufite ubuyobozi bwiza”.
Umuyobozi wa RAB, Dr Butare, avuga ko gukurikirana abahinzi bitarangirira gusa mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, ngo ahubwo bafite abakozi bahoraho bakorera mu turere, bakurikirana imigendekere y’ubuhinzi. Gusa ngo bagira ikibazo cy’ imihindagurikire y’ikirere kuko hari igihe izuba riza rikangiza imyaka y’abaturage.
Arasaba abahinzi guhinga vuba bakanatera mu gihe cy’icyumweru kuko hari icyizere cy’uko imvura iriho kandi bakajya bita ku myaka yabo ku buryo, abafite imirima yegereye amazi bajya bayivomerera mu gihe imvura yabaye nke.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|