Imihindagurikire y’ikirere yatumye igihembwe cy’ihinga gitangira gitinze

Kuri uyu wa 17 Nzeri 2015, mu karere ka Nyabihugu hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2016 A.

Iki gihembwe gitangijwe hagati muri Nzeri mu gihe byari bimenyerewe ko gitangira mu ntangiriro z’uku kwezi, biturutse ku mihindagurikire y’ibihe yatumye gitangira gitinze.

Nubwo igihembwe cy’ihinga cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 17 Nzeri, haracyari ikibazo cy’uko imvura itangwa mu buryo buhagije.

Bamwe mu bahinzi bagaragaza impungenge z’uko iki gihembwe gishobra kutagenda neza biturutse kuri iyi mihindagurikire y’ikirere, ariko ngo baracyafite icyizere.

Abahinzi bafite impungenge y'uko imvura ishobora kubura ntibyere
Abahinzi bafite impungenge y’uko imvura ishobora kubura ntibyere

Masengesho Jean Paul, umwe mu bahinzi ati “Imvura ihari ntabwo ihagije. Yaguye umwanya muto abantu bizera ko ihinga ryagenda neza ihita ihagarara izuba riragaruka.

Yongeraho ati “Hari uburyo bumenyerewe, kubera kumenyera amezi imvura igwamo, tujya duhinga tugatera tugategereza ko imvura igwa ariko ubu imvura yaraguye isa n’itubeshye ntiyagwa ku rugero rwari rusanzwe, ari nayo mpamvu ubu no gutera bikaba byamera nta bwo byizewe neza.”

N’ubwo imvura itaraboneka neza, Nyirimanzi Jean Pierre ushinzwe ubuhinzi muri Nyabihu, avuga ko bagomba gukora nk’ibisanzwe.

Ati “Kubera ubuhinzi bwacu bugishingiye ku mvura tubona iva mu kirere kandi tukaba tumenyereye ko n’ubundi igihembwe cy’ihinga dufite igihe tugitangirira ntabwo byatubuza gukomeza imyiteguro.”

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko bakomeje gutegura imirima nk'ibisanzwe
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko bakomeje gutegura imirima nk’ibisanzwe

Nyirimanzi akomeza avuga ko imvura babonye ari iyaguye kuva ku italiki ya mbere kugeza nko ku ya 4 Nzeri, kuva icyo gihe, indi nke ngo yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nzeri.

Kuba hari iyaguye, ngo bikaba ari amahirwe yo gutuma bakomeza kwitegura kuko bizeye ko imvura izaboneka dore ko n’iteganyagihe ryagaragaje ko hazaboneka imvura nyinshi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka