Iburasirazuba: Abayobozi bicujije nk’abari mu cyumba cy’amasengesho

Mu mwiherero wahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva ku muyobozi w’akagari kugeza ku w’Intara, tariki ya 11/02/2015, abayobozi bose bemeye imbaraga nke zabaranze mu gukurikirana ubuzima bw’umuturage bashinzwe kureberera, maze basaba imbabazi kandi biyemeza ko bagiye guhindura imikorere.

Bamwe muri aba bayobozi bicujije amakosa yabo bavuga ko uyu mwiherero wababereye nk’ “icyumba cy’amasengesho”.

Uyu mwiherero wateguwe hagamijwe kubwizanya ukuri ku bitagenda neza mu buzima bw’abaturage bikeneye imbaraga no kwiyemeza kugira ngo biranduke, maze ibyiza abayobozi bahiga mu nyandiko bijyane n’ukuri kuri mu baturage kugeza mu nzu aho bataha n’uko babaho.

Uyu mwiherero wari uhuriwemo n'abayobozi kuva ku rwego rw'intara kugeza ku rwego r'w'akagari.
Uyu mwiherero wari uhuriwemo n’abayobozi kuva ku rwego rw’intara kugeza ku rwego r’w’akagari.

Muri ibyo bitagenda hagaragaramo ko abayobozi bategera abaturage ngo bamenye ibibazo bafite, hakiyongeraho ikibazo cy’ingutu cya ruswa n’uburiganya bivuza ubuhuha mu bayobozi, aho kuri bamwe kugira ngo umuturage ahabwe serivise asabwa kugira icyo abanza gutanga kitanyuze mu nzira zemewe cyangwa se ruswa.

Ibi bibaye nyuma gato y’isuzuma ryakozwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ryagaragaje ko hirya no hino muri iyi ntara hakigaragara abaturage babayeho nabi kugeza ku barwaye amavunja, ndetse na gahunda Leta yashyizeho zo kuzamura abaturage bagikennye nka Girinka, Ubudehe na VUP, zikaba zaragaragayemo uburiganya na ruswa ntizigere ku bari bazigenewe uko bikwiye, ahubwo hakaba hari bamwe mu bayobozi bazikubiye cyangwa se ugasanga baca amafaranga abayafite kugira ngo babahe ubwo bufasha bwabaga bugenewe abatishoboye.

Mbere y’iri suzuma ariko, abayobozi bo muri iyi ntara bagaragazaga ko izi gahunda ari nziza ndetse zakemuye ibibazo by’abaturage batishoboye.

Uyu muyobozi w'Akagari ka Maranyundo avuga ko uyu mwiherero wabaye nk'icyumba cy'amasengesho.
Uyu muyobozi w’Akagari ka Maranyundo avuga ko uyu mwiherero wabaye nk’icyumba cy’amasengesho.

Muri uyu mwiherero, abayobozi basabye imbabazi mu ruhame rw’ibyo batatunganyije ndetse kuri bamwe ngo bakaba batewe ipfunwe no kuba batarabashije gukurikirana ibibera aho bayobora kugeza ubwo abayobozi bo ku rwego rw’igihugu baba ari bo babivumbura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Maranyundo mu Karere ka Bugesera, Mukakibibi Jeanne, wasabye imbabazi mu ruhame, yagize ati “Njye rero nk’umuyobozi, nta kindi nakora kitari ugusaba imbabazi kuko umuyobozi uvuye hejuru akabona ibyo ntabonye mu kagari mpamaze umwaka, ni umugayo”.

Uyu muyobozi w’Akagari ka Maranyundo mu Bugesera, mu bigaragarira amaso bikumvikanira n’amatwi, yagaragaje gucengerwa n’inyigisho zasabaga abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba kureka ingeso y’uburiganya, kubeshya no kutegera abaturage, maze avuga ko uyu mwiherero kuri we no kuri bagenzi be, wababereye nk’ikitwa “Icyumba cy’amasengesho”, abakirisitu bamwe bajyamo bakatura ibyaha byabo kugira ngo bongere gushyikirana n’Imana ndetse bakayisaba imbaraga zo gusohoza inshingano.

Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi bo mu ntara y'Iburasirazuba kudahemukira abaturage ngo batazokamwa n'umuvumo.
Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi bo mu ntara y’Iburasirazuba kudahemukira abaturage ngo batazokamwa n’umuvumo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, wasoje uyu mwiherero w’umunsi umwe, yashimiye abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje gukosora imikorere mibi, kandi ababwira ko bigomba kugerwaho byanze bikunze.

Aha, yabasabye kwirinda kubeshya no guhemukira abaturage kuko uzabikora azaba yivukije umugisha ahubwo yokamwe n’imivumo y’abaturage.

Kaboneka yagize ati “Uyu munsi iyo ubonye umwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu ajya imbere y’umuturage, akamubwira ngo ‘kuguha inka/kugushyira ku rutonde rw’abahabwa inka, urampa ibihumbi hagati ya 20 n’ 100’ [abitekerezaho akanya],…urimo urarya umuvumo w’uriya muturage”.

L-R: Prof Kalisa Mbanda, perezida wa Komisiyo y'amatora, Minsitiri Kaboneka na Guverineri Uwamaliya mu mwiherero n'abayobozi.
L-R: Prof Kalisa Mbanda, perezida wa Komisiyo y’amatora, Minsitiri Kaboneka na Guverineri Uwamaliya mu mwiherero n’abayobozi.

Akomeza agira ati “Ayo mafaranga ntacyo azakumarira, ni umuvumo wishyizeho uzaguhoraho iteka ryose. Iyo umuturage yishyuye amafaranga ye ya Mutuelle, wowe ukayafata ukayakubita i- poche (umufuka), ari wowe wakamubereye ijisho, uriya muturage akarwara yagera hariya bakamusiribanga kubera ko adafite… [Mutuelle]; uwo muvumo urumva uzawukwiza he ku myaka ufite 25, 30?”

Minisitiri Kaboneka yakomeje anenga abayobozi bariganyije amafaranga yari agenewe gufasha abatishoboye nko muri VUP, aho abayobozi bamwe na bamwe ari bo bishyiraga mu rutonde rw’abagomba kugobokwa n’iyo nkunga maze abaturage b’abakene bagakomeza kwandagara.

Byatumye atanga impanuro z’uko nta muyobozi ukwiriye gukora ibyo bikorwa by’urukozasoni ndetse ko n’ababikoze babicikaho burundu bakongera kuba abayobozi bazima.

Abayobozi b'uturere bagiranye amasezerano mpinduramikorere n'ab'imirenge, nabo bayagirana n'ab'utugari.
Abayobozi b’uturere bagiranye amasezerano mpinduramikorere n’ab’imirenge, nabo bayagirana n’ab’utugari.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yagaragaje ko uyu mwiherero uzahindura byinshi mu mikorere y’abayobozi bo muri iyi ntara bitewe n’uko ibiganiro bagiranye byabakanguye ibitekerezo bakumva ko bagomba kubahiriza inshingano zabo bakemura ibibazo by’abaturage bigaragara, aho kwigira ba “ntibindeba”.

Uyu mwiherero wasojwe n’amasezerano y’imihigo mpinduramikorere yabayeho hagati y’Umuyobozi w’akarere n’uw’umurenge, maze uw’umurenge na we ayagirana n’uw’akagari.

Uyu mwiherero kandi wabaye n’umwanya wo kwibutsa abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba amahirwe ahari, nk’ubutaka bwiza bwakorerwaho ubuhinzi buteye imbere, ishoramari n’ubukerarugendo byashingira ku biyaga 18 biri muri iyi ntara ndetse n’iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko iyi ntara ihana imbibi n’ibihugu 3 birimo u Burundi, Tanzania na Uganda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mbega byiza! uyu mwiherero wagira akamaro pe! ahenshi hakorwa amasuku aruko hazaza umuyobozi ukomeye. ibikorwa remezo nabyo bivugweho(imihanda,amashanyarazi:mumirenge cyane cyane y,akarere ka karongi biboneka kuri kaburimbo gusa.winjiye mubyaro hasi, nagahomamunwa mwe muravuga amavunja? ahaaaa. iyo haje umushyitsi ukomeye bamuyobora nkaho yahumye: bamwereka utwiza aho hegereye akarere gusa niba uburyo bwo kugera ahantu nkaho (mucyaro) bugoranye hashakwe ubundi bufasha ariko abanyarwanda babone ko bitaweho atari mumaraporo gusa.ngaho hazagire umuyobozi mukuru wihangana agere mu murenge wa Mutuntu akagari ka Murengezo arebe. ninzira azacamo yonyine. uretse gusaba abasenga ngo basengere abatuye ibyo bice naho ntacyo yabizeza pe.

fifi yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

UBUNDI AMAGAMBO YO TURAYAMENYEREYE. ARIKO IBIKORWA NABYO BIKIVUGIRA. ABAYOBOZI BO MUBURASITAZUBA BOSE NTIBIGIZE ABATEGETSI GUSA AHUBWO BIGIZE BA NYIRINGOMA. IKINDI KINYICA NI UKO IBYAHA BADHINZWE KUBUZA ABATUTAGE AHUBWO BIHAYE KUBYIHARIRA NO KUBYAMBURA ABATURAGE.

Muteteri yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

INDURU YABATURAGE IRAKUNGURA.

NTUYAHAGA yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

uyumu mukuru wa kagari ndamwemeye we yatinyutse yemera amakosa ayasabira nimbabazi abandi bihagararaho nyakubahwa perezida wacu aracyari byinshi byo gukemura

Eric yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Abo bayobozi bagomba gushyira ingufu ku bikorwa remezo bahereye ku bihari bidafatwa neza aho usanga imihanda yarasibye cyangwa irimo ibinogo byinshi byakabaye nibura bisibwa n’imiganda y’abaturage.Abashinzwe gutanga service mu butaka nabo bakikubita agashyi.

Muri rusange bajye banibuka ko hari amasaha y’akazi banayubahirize,umuturage nabashaka ababonere igihe.

Igikomeye kurenza ibindi nibegere abaturage babumve maze barebe ngo baresa imihigo.

Ingangare yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka