Babivuze nyuma yo guhabwa imigina y’ibihumyo n’umushinga wa World Relief ndetse no kwigishwa kubihinga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi yibasira abana n’abagore batwite.
Kamatari Leandre, umuturage wo mu Murenge wa Nyakarenzo, avuga ko badakunze kubona inyama kubera ko zihenze, bityo ibihumyo ngo bikaba bizabafasha kubona intungamubiri kuko ngo bifite izingana n’iz inyama.
Yagize ati "Urabona ko mu giturage iwacu akenshi ntidushobora kubona ibintu byerekeranye kuko bihenze ariko noneho ibi bihumyo bifite intungamubiri imwe n’inyama ku buryo bizadufasha ubuzima bwacu bukazamuka neza”.
Uzamushaka Mwanaidi wo mu Murenge wa Bugarama, we avuga ko umurenge wabo ukize ariko ngo hari ababyeyi barwaje bwaki kubera kutamenya uburyo bwo kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi, ariko ngo hari icyizere cyo kuyirandura hifashishijwe ibihumyo.
Aba baturage bavuga ko amikoro make n’ubumenyi budahagije mu gutegura amafunguro biri mu byatumaga badashobora kurandura imirire mibi.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa World relief mu Karere ka Rusizi, Byabagabo Justin, avuga ko iyi gahunda yo kwigisha abaturage guhinga ibihumyo ndetse n’uturima tw’igikoni igamije kurwanya imirire mibi kuko bigira intungamubiri itagira amakemwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Uwambaje Aime Sandrine ,avuga ko ibihumyo bigiye kubafasha kwesa umuhigo wo kurandura ikibazo cy’imirire mibi by’umwihariko ku bana 40 bari bafite icyo kibazo muri uwo murenge.
Yagize ati “Abaturage batagira uburyo bwo kubona inyama nabagira inama yo kurya ibihumyo kuko bizamura ubuzima bwabo n’imibereho y’abana babo vuba cyane”.
Abana 801 ni bo barwaye indwara zikomoka ku mirire mibi mu Karere ka Rusizi. Abagera kuri 366 ngo bashobora gukurikiranwa bagakira mu gihe abasigaye bo ngo bagwingiye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|