I Kaduha biteguye kuba abahinzi b’ibirayi babikesha inzu yo kubituburiramo begerejwe

Abahinzi b’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko biteguye kuzaba abahinzi babyo, bakanatera imbere nk’abandi babihinga, kubera inzu yo kubituburiramo begerejwe.

Ubutubuzi bw'imbuto y'ibirayi bwatangijwe i Kaduha buzabafasha kubihinga beze neza
Ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi bwatangijwe i Kaduha buzabafasha kubihinga beze neza

Ubundi i Kaduha ngo bajyaga bagerageza guhinga ibirayi ariko ntibyere, ahanini kubera ko bahingaga imbuto itari nziza, batanazi uko ibirayi byitabwaho kugira ngo bitange umusaruro ufatika.

Uwitwa Beata Mukagatera agira ati “Twateraga utubuto tw’utunyarwanda, ugasanga utwo uteye turumye, ugahinga ugahingira ubusa kuko nta musaruro wavagamo. Mbere ntitwabonaga imbuto muri make. Ariko urabona ko ubu imbuto zizaboneka, kandi nziza, zizabasha kugera kuri buri muturage.”

Icyizere cyo kuba abahinzi b’ibirayi no kuzabibonera imbuto nziza bagikesha inzu yo gutuburiramo ibirayi (Green House), bubakiwe n’umuryango Good Neigbors ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP). Bamaze gusaruramo ibirayi bya mbere, biteguye guhingamo n’ibindi.

Koperative Abafatanyije Kaduha na Mukagatera arimo yahawe iriya Green House, yiyemeje kuzajya itubura ibirayi uhereye ku bikiva muri Laboratwari za RAB (Vitro Plant), ikabibyaza imbuto fatizo (prebase), n’imbuto shingiro (base) ndetse n’ishobora guterwa igatanga ibirayi biribwa (certifié).

Igizwe n’abahinzi 15 bavuga ko bafite hegitari eshanu zo gutuburiraho, kandi ko uko bazagenda batera intambwe bazashaka n’indi mirima.

Umwete wo gutera ibirayi kandi bawukuye ku kuba imbuto bahawe na bariya baterankunga (Good Neigbors na WFP), yarabahaye umusaruro ufatika.

Uwitwa Venuste Ntahomvukiye agira ati “Nari nabashije kweza toni imwe kuko nari nkibyiga, ariko ubu namaze kubimenya kuko hano muri Green House bampaye akazi nkabona uko babitubura n’uko babyitaho, ku buryo nanjye nshobora kuzabyigisha n’abandi.”

Mukagatera we avuga ko uretse amaterasi ari ku buso bwa hegitari 78.5 batunganyirijwe n’umuryango Good Neigbors, hari n’andi materasi bigeze gutunganyirizwa na TIG batari barigeze bagira icyo bamaza, bateyeho ibirayi.

Ayo mu kwe yabihinzeho akurikije inama bagiye bagirwa ku buhinzi bw’ibirayi, none yayejejeho ibihagije ku buryo byamuteye umwete wo kuzajya abihinga.

Agira ati “Hari iterasi nasaga nk’aho natereye iyo, ariko narihinzeho ibirayi nsarura imifuka irenze 10”.

Bubakiwe inzu yo gutuburiramo ibirayi n'ububiko, byatwaye abarirwa muri Miliyoni 44Frw
Bubakiwe inzu yo gutuburiramo ibirayi n’ububiko, byatwaye abarirwa muri Miliyoni 44Frw

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Thadée Habimana, avuga ko batangije ubuhinzi bw’ibirayi i Kaduha mu rwego rwo kugira ngo bahazamure kuko hasigaye inyuma ugereranyije n’ahandi.

Agira ati “Ibirayi bajyaga babigerageza ntibyere kubera kudakurikiza amabwiriza y’ubuhinzi bwabyo. Byagaragaye ko i Kaduha na ho bishobora kuhera kimwe no mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe. Navuga ko ari ubukangurambaga turimo dutangiza muri iki gice kugira ngo bahinge ibirayi kuko byagaragaye ko ababihinga ari abakire.”

Uyu muyobozi anavuga ko guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi i Kaduha, bizafasha kuzamura n’imirenge byegeranye ari yo Kibumbwe, Musange na Mugano.

Abahinzi b’i Kaduha bo banavuga ko ubuhinzi bw’ibirayi butangirijwe iwabo igihe bwari bukenewe cyane, kuko nta n’imbuto ihagije y’ibijumba ndetse n’iy’imyumbati bari bakibasha kubona mu buryo buhagije, nka mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka