Huye: Hegitari zisaga 150 zitahingwaga zitezweho kongera ibiribwa

Nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu abantu bashishikarijwe guhinga ubutaka bwose, mu rwego rwo guhangana n’ubuke bw’ibiribwa bwatumye bisigaye bihenda, mu Karere ka Huye hari hegitari zisaga 150 ziyongereye ku hari hasanzwe hahingwa.

Ahantu hose hatahingwaga ubu hahagurukiwe
Ahantu hose hatahingwaga ubu hahagurukiwe

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri ubwo butaka harimo amasambu y’abantu batashakaga kuyahinga, ndetse n’ibibanza bitarubakwa, hakaba haragiye hahabwa abakeneye ubutaka bwo guhingaho.

Agira ati "Twabaruye hirya no hino mu Karere hegitari zisaga 158 z’ubutaka butahingwaga, kuri site zirenga 50. Ba nyiri ubutaka twumvikanye ko tugiye kubutiza abazabuhingaho ibihingwa byera vuba, kugira ngo niba bafite gahunda yo kuzabubyaza umusaruro bazabikore nyuma y’iki gihembwe cy’ihinga. "

Ubu butaka ngo urebye bwagiye buhabwa abibumbiye mu makoperative ahinga mu bishanga, wasangaga nta bundi butaka bwo guhinga bafite, ku buryo bamaraga guhinga mu gishanga bakabura ibyo gukora.

Meya Sebutege akomeza agira ati "Ahenshi hahinzwe ibigori, imyumbati n’ibijumba. Bizunganira bya bihingwa dusanzwe tubona mu Karere."

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Huye yahuje abayobozi bo guhera ku rwego rw’Umudugudu, tariki 25 Ukwakira 2023, abayobozi b’imidugudu basabwe kureba n’ahaba harasigaye ubutaka budahinze kugira ngo buhingwe.

Bibukijwe kandi ko n’utubari tudakwiye kuba impamvu yo gutuma abaturage badakora.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, ari na we wagarutse kuri iki gitekerezo yagize ati "Aho abaturage baburira mu masaha yabo menshi ni mu tubari, aho bajya bakananirwa gukora, bakanahasesagurira imitungo y’ingo zabo. Ba Mudugudu ntibakibuke gufunga utubari ari uko babonye Polisi cyangwa Gitifu w’Umurenge. Ahubwo bibutse abo bayobora amasaha y’utubari yagiye ashyirwaho n’iyama njyanama."

Yunzemo ati "Bizadufasha gukemura ibibazo byinshi harimo iby’urugomo, iby’ubukene bukabije n’iby’abaturage badakora."

Abayobozi b’imidugudu bavuga ko koko ahanini abo usanga mu tubari hari n’ababa bafite imirima bananiwe guhinga, usanga ahubwo bashaka gutungwa no kwiba, ari na yo mpamvu gufunga utubari mu masaha y’akazi bateganya kubyitabira.

No mu mahyaba atarakura harahinzwe
No mu mahyaba atarakura harahinzwe

Sauda Hasani uyobora Umudugudu wa Nyabisindu uherereye mu Kagari ka Gisakura mu Murenge wa Simbi ati "Bariba kubera kudakora, kandi hariho inzara pe. Turakora tukarumbya yego, ariko wakoze byibura urarumbaguza."

Athanase Hanyurwimfura uyobora umudugudu wa Murambi uherereye mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mbazi, we avuga ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga ahantu hose bayitangiye kandi bayikomeje, kandi ko imyaka iri ahahoze ibihuru ituma yibaza impamvu imbaraga nk’izashyizwe mu guhinga zari zaratinze.

Ati "Erega umuntu n’iyo yafata umufuka akawuhingamo ishu cyangwa ikindi kintu, cyamugirira akamaro mu buzima bwe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka