Harasabwa uruhare rw’abashoramari muri gahunda yo kuhira imyaka

Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) kirasaba abanyemali gushora amafaranga mu mishinga yo kuhira imyaka mu rwego rwo kongera umusaruro.

Byavugiwe mu nama yahuje abanyemari batandukanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuri uyu wa kane taliki 15 Ukwakira 2015, aho bibanze ku bijyanye no kuhira imyaka ku buso buto (SSIT).

Ministri Nsanganira avuga ko abanyemari bafite uruhare rukomeye mu gufasha Leta kugera ku ntego yihaye.
Ministri Nsanganira avuga ko abanyemari bafite uruhare rukomeye mu gufasha Leta kugera ku ntego yihaye.

Umu nyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhunzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, yavuze ko iyi nama yari igamije gukangurira abanyemali kwegera abahinzi.

Yagize ati "Twizeye ko nyuma y’iyi nama abanyemari n’abandi bikorera bagiye kongera imbaraga mu gukorana n’abahinzi kugira ngo babashe kugera ku byo bifuza kandi batere imbere.”

Akomeza avuga ko Leta itanga nkunganire ya 50% by’agaciro k’umushinga umuhinzi ageza ku kigo cy’imali na we akitangira asigaye, mu rwego rwo kumworohereza kugira ngo azabonemo inyungu.

Abanyemari biteguye gufatanya na Leta.
Abanyemari biteguye gufatanya na Leta.

Abanyemari bagaragaje impungenge zijyanye n’uru ruhare rw’abahinzi, kuko ngo usanga batarutanga neza nk’uko biba biri mu masezerano bagirana na RAB.

Umwe muri bo ni Rutabayiru Charles, umuyobozi wa sosiyete yitwa Pro Water Rwanda, icuruza biriya byuma byo kuhira, akaba yavuze ikibazo yahuye na cyo.

Ati "Turangura biriya byuma twishingikirije amasezerano twagiranye na RAB, hanyuma umuhinzi ntatange uruhare rwe ngo aze kubigura bityo bikaduheraho, tugahura n’igihombo gikomeye."

Akomeza avuga ko amaranye hafi umwaka ibyuma bifite agaciro ka miliyoni 60 mu bubiko, ati aya ni amafaranga atarimo gukora ari byo biteza igihombo.

Agasaba Leta ko yashyira imbaraga mu guhuza abahinzi n’amabanki, bakabona inguzanyo bityo bagahabwa ibikoresho bakeneye.

Karambizi Patrique, ukuriye ishami ry’inguzanyo mu ikigo cy’imali cyitwa Atlantis Microfinance, avuga ko biteguye gukorana n’abahinzi.

Ati "Mu byo dushinzwe harimo gutanga amafaranga mu mishinga itandukanye irimo n’iy’ubuhinzi ari yo mpamvu twitabiriye iyi nama kugira ngo dutange umusanzu wacu mu gufasha abahinzi.”

RAB ivuga ko abikorera bazayifasha gukurikirana ibikorwa by’abahinzi kuko nabo bazaba babishoyemo imari bityo igere ku ntego zayo.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka