Hakenewe Miliyoni 200 zo gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi

Federasiyo y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda igiye gushyiraho ikigega cya miliyoni 200 kizafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ku bahinzi.

Nzabarinda Isaac, Perezida wa Federasiyo y’Amakoperative y’Abahinzi b’Ibirayi mu Rwanda, FECOPORWA, yagaragaje ko ikibazo cy’imbuto y’ibirayi giteye inkeke mu Rwanda.

Abahinzi bagiye gushyirahi ikigega kizakemura ikibazo cy'ibura ry'imbuto y'ibirayi.
Abahinzi bagiye gushyirahi ikigega kizakemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi.

Yagize ati “Imbuto z’ibirayi zikenerwa kuri buri gihembwe cy’ihinga ni toni ibihumbi 40 kandi RAB ibasha kubona 2% gusa, 98% gasigaye abaturage bakirwanaho bari guhana imbuto. Ziba rero zitakurikiranwe zitari nziza,bigatuma umusaruro ugabanuka harimo n’indwara nyinshi.”

Iyi ni yo mpamvu Federasiyo y’Abahinzi b’Ibirayi mu Rwanda mu mirongo migari ifite ngo yahisemo no gukemura mu buryo burambye iki kibazo.

Nzabirinda avuga ko hagiye gushyirwaho kompanyi y’abahinzi, abatubuzi b’imbuto y’ibirayi n’abandi babishaka kugira ngo bashyiremo miliyoni 200 zizafasha mu gushyiraho ikigega cy’imbuto nziza y’ibirayi, kikazicuruza kikanafasha abahinzi guhunika izo mbuto no kongera kuzihererekanya mu gihe zikenewe mu buhinzi.

Buri muhinzi ushaka umugabane muri iyi kompanyi ngo asabwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda kuko umugabane umwe ari ibihumbi 20 kandi buri wese nibura akaba agomba kugura imigabane 10, imigabane yose ikazaba ari ibihumbi 10.

Perezida wa Federasiyo y'Abahinzi b'Ibirayi, Nzabirinda, avuga ko kugeza ubu babona 2% gusa by'imbuto nziza y'ibirayi.
Perezida wa Federasiyo y’Abahinzi b’Ibirayi, Nzabirinda, avuga ko kugeza ubu babona 2% gusa by’imbuto nziza y’ibirayi.

Iyo biteganyijwe ko izatangira bitarenze Gashyantare 2016, Nzabirinda akaba asaba buri muhinzi kuyitabira.

Bamwe mu bahinzi b’Akarere ka Nyabihu bakiriye neza iyi nkuru bavuga ko bazitabira gutanga imigabane kuko bayitezeho kubakemurira ikibazo.

Ntegerejimana Etienne wo muri Kintobo,u muhinzi wabigize umwuga muri Nyabihu, agira ati “Nemera ko hari hari ikibazo cy’imbuto y’ibirayi kuko izo najyaga nkoresha nzikura Nyagahinga mu Karere ka Burera, amatike yari menshi!”

Yongeraho ko iki kigega kizabafasha cyane nk’abahinzi akaba yiteguye kugura imigabane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko icyo kigega kizaba igisubizo ku kibazo cy’imbuto muri ako karere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki icyokigega kidatangira kandi byaribyavuzwe ko kizatangirana na gashyantare 2016? murakoze kandi mutubarize!

Manirakiza Ignace yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka