Gutinda kubona imbuto n’ifumbire biratuma bakererwa ihinga

Hirya no hino mu Rwanda hari abahinzi bavuga ko kuba baratinze kubona imbuto n’ifumbire bikomeje kubatera impungenge z’umusaruro mu gihe kiri imbere, aho batekereza ko utazaboneka uri ku kigero nk’icyo byahozeho, bagasaba inzego bireba kuborohereza mu buryo bwo kubibona byihuse kugira ngo badakomeza gukererwa ihinga.

Abahinzi bagaragaza ko muri iyi minsi bari kugorwa n'ikoranabuhanga rya 'Smart Nkunganire' rigatuma imbuto n'ifumbire batabibonera igihe
Abahinzi bagaragaza ko muri iyi minsi bari kugorwa n’ikoranabuhanga rya ’Smart Nkunganire’ rigatuma imbuto n’ifumbire batabibonera igihe

Abahinga mu kibaya cya Mukinga giherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, ni bamwe mu bavuga ko bamaze ukwezi barahinze, intabire zigera ubwo zitangira kurara zitaraterwa kuko bari bagitegereje guhabwa imbuto n’ifumbire.

Umwe muri bo agira ati: “Twasekeye amasinde tuzi ko tugomba gutera ku gihe dusanzwe tumenyereye, bigera ubwo intabire zongera kurara tutarabona imbuto y’ibigori ngo tuyiteremo. Turi mu gihe cy’imvura aho ubu twakabaye twarabirangije byaramaze no kumera ariko ubu siko biri. Biduteye impungenge z’umusaruro w’ahazaza, ntituzi uko tuzabyifatamo, Leta niturwaneho”.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024A ubuso bwa Hegitari 71 muri iki kibaya nibwo bugomba guterwaho ibigori. Aba bahinzi bagaragaza ko umusaruro ushimishije kandi ufite ireme usanzwe uhaturuka, mu gukomeza kuwusigasira byajya bijyana no koroherezwa mu buhinzi bwubahirije ibisabwa byose kandi ku gihe.

Uburyo bw’ikoranabuhanga abahinzi bakoresha kugira ngo bahabwe imbuto n’izindi nyongeramusaruro buzwi nka ‘Smart Nkunganire’, ngo muri iyi minsi bwagiye bugaragaramo ibibazo birebana n’ikoreshwa ryabwo, bikagora abahinzi kwiyandikisha.

Umwe mu bacuruzi b’inyongeramusaruro agira ati: “Sisiteme ya Smart Nkunganire imaze iminsi igorana kuyinjiramo. Umuntu ayuzuzamo amakuru byageramo hagati ikananirana, hakaba n’ubwo itanze amakuru ahabanye n’ayo umuhinzi yagaragaje, ikananyuzamo ikanga burundu gucuruza bikamara umwanya munini byahagaze. Ni ibintu bigoranye cyane muri ino minsi aho ku munsi umucuruzi w’inyongeramusaruro adashobora gutanga ifumbire ku bahinzi bari hagati ya batanu n’icumi; uyu ukaba umubare mucye cyane ugereranyije n’abo twakabaye tuziha ku munsi”.

Hari abahinzi bavuga ko bamaze gutegura imirima bakaba bategereje guhabwa ifumbire n'imbuto
Hari abahinzi bavuga ko bamaze gutegura imirima bakaba bategereje guhabwa ifumbire n’imbuto

Rukundo Aimable, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Ishami rya Musanze, avuga ko ahagaragaye ikibazo cy’ikoranabuhanga mu micururize y’imbuto n’inyongeramusaruro, bihutira gufatanya mu kugikemura.

Ati: “Imbuto mu maduka ya Tubura zirimo kandi zanatangiye gutangwa. Icyakora hari ahagenda hagaragara ibibazo by’ikoranabuhanga mu kwiyandikisha kw’abahinzi bakeneye izo nyongeramusaruro cyangwa banagera ku maguriro ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuzibagurisha rikagorana. Aho bigaragaye twihutira gufatanya tukareba imiterere y’ikibazo tukahava gikemuwe. Nakwizeza n’abandi ko aho ibyo bibazo bikiri turi gufatanya ngo bikemuke burundu mu buryo bwihuse”.

Ikibaya cya Mukinga giherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze gihingwamo n’abasaga 2000, aho tariki 13 Nzeri 2023, basaranganyijwe ibiro 800 by’imbuto y’ibigori bagomba kuhahinga mu buryo bwo kuyitubura, byiyongeraho n’ifumbire mvaruganda.

Ubusanzwe Hegitari imwe iterwaho ibiro 14,5 by’imbuto y’ibigori. Ugereranyije n’ubuso buzahingwaho muri kano gace, abahinzi bagaragaza ko idahagije.

Mu Karere ka Musanze muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024A ubuso bwa Hegitari 7000 bukaba ari bwo buteganyijwe guhingwaho ibigori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka