Gukoresha ifumbire ijyanye n’ubutaka byitezweho kongera umusaruro

Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubuhinzi, Dr Florence Uwamahoro, avuga ko ubutaka mu Midugudu yose yo mu Rwanda bwamaze gupimwa, ku buryo mu bihe biri imbere hazajya hakorwa amafumbire ajyanye n’ibihingwa ndetse n’agace akenewemo, ubwo buryo bukaba bwitezweho kongera umusaruro.

Agira ati “Ubutaka bwose bwarapimwe, habaho no gukora amakarita ajyanye n’ubwo butaka agaragaza ahari ubusharire bwinshi, ahakeneye intungagihingwa runaka. Ibyo rero byararangiye.”

Akomeza asobanura ko habayeho no kumenya ibikenewe muri ubwo butaka bikanageragezwa.

Ati “Ushobora kuba wabonye intungagihingwa zikenewe, ariko noneho ukazigerageza ku bihingwa bitandukanye. Niba ari ahantu hahingwa ibigori cyangwa ibishyimbo cyane, ukareba ngo cya gihingwa gikeneye bingana iki za ntungagihingwa?”

Iryo geragezwa ku bihingwa bitandukanye ryakozwe mu gihe cy’ihinga kirangiye, ari cyo cy’ikungira ryo muri 2023, none rikomeje muri iki gihe cy’ihinga turimo cy’ijagasha rya 2024.

Dr Uwamahoro ati “Ntabwo birarangira ariko bisa n’aho bigera mu mpera. Ubwo rero Smart Nkunganire izahuzwa n’ibizaba byaravuye mu bushakashatsi, noneho umuhinzi agirwe inama yo kugura ingano runaka y’ifumbire.”

Ibi bizashoboka ku bw’uko hari n’uruganda ruvanga amafumbire rwafunguwe mu Bugesera, mu kwezi k’Ukuboza 2023 rwitwa Rwanda Fertilizer Brending Plant. Ni rwo ruzajya ruvanga amafumbire bitewe n’ibyavuye mu bushakashatsi.

Dr Uwamahoro ati “Ruzajya rukora amafumbire atari ukuvuga ngo dufite DAP, Urée na NPK gusa cyangwa n’ibindi abahinzi bagirwagamo inama ku bihingwa runaka, ahubwo noneho habeho gukora ifumbire igenewe ubutaka runaka.”

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo nk’ahakeneye ishwagara, izajya ivangwa n’amafumbire. Ku buryo muri ya fumbire umuhinzi azagura hazaba harimo ishwagara, hakabamo wenda azote, phosphore, bitewe n’intungagihingwa zikenewe aho hantu.”

Yungamo ati “Hari ahazagenda hahuza n’ahatazagenda hahuza, ariko byibura tuzabasha kumenya ngo uwahinze urutoki aha cyangwa ikindi gihingwa hariya, azaba akeneye iki mu bijyanye n’ifumbire.”

Dr Uwamahoro yongeraho ko mu ihinga ritaha ni ukuvuga mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2024, iyi gahunda izatangira ku bihingwa bimwe na bimwe.

Gupima ubutaka kandi ngo ntibizahagarara kuko uko ubutaka bugenda buhingwa hari ibibugize bigenda bishiramo. Ni muri urwo rwego hari imodoka yashyizwemo Laboratwari izakomeza kujya igenda hirya no hino mu gihugu ipima ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka