Gisagara: Ubwanikiro bwaguye bwatumye bamwe babura umusaruro wabo

Ubwanikiro bw’ibigori bwari mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara buherutse kugwa, bwatumye hari ababura kubura umusaruro wabo.

Ubwanikiro bwaguye bwatumye bamwe babura umusaruro wabo kuko ngo watwawe n'abandi
Ubwanikiro bwaguye bwatumye bamwe babura umusaruro wabo kuko ngo watwawe n’abandi

Ubwo bwanikiro bwaguye ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, ku bw’amahirwe kandi ntawe bwagwiriye kuko bwatangiye gukaka abahagarariye abandi bagasohoramo abantu bari barimo vuba vuba, ku buryo bwageze hasi nta wubusigayemo.

Nanone ariko n’ubwo busenywa abahinzi bagiye bakuramo ibigori byabo, kuko bari bazi ukuntu bari bagiye bakurikirana mu kubisharika, bwateje ikibazo cy’uko hari ababuze umusaruro wabo nk’uko bivugwa na Firmin Sinzumunsi na we ufitemo umusaruro.

Agira ati “Nk’uwasorejweho mu gukuramo ibigori bye avuga ko hajemo ibihombo kuko ibigori bye bagiye babitwara. Hari n’ababyeyi baje gushakisha ibigori byabo bakererewe barabibura neza neza nyamara bari bagiye bahinga amaparisera abiri abiri.”

N’ababashije kubikuramo ariko bavuga ko hari ibyagiye bipfa ubusa, bityo bakaba baragiye bakira ibyo babonye nk’uko bivugwa na Léocadie Kubwimana uturiye ahari buriya bwanikiro.

Agira ati “Ibyo wabonaga watwaraga ibyo, kuko imisaruro myinshi yahombeyemo. Twatwaye ibyo tubonye tubishyira hariya mu ishyamba ni ho birimo binyagirirwa. Niba tuzabona icyo tubitwikiriza tukazabona n’ayo makeya, ntabwo tubizi. Ayo tuzabona tuzatwara ayongayo.”

Bivugwa ko ubwo bwanikiro bwaguye kuko bwari bwashyizwemo umusaruro mwinshi, nyamara n’ubwo bwari bumaze imyaka ibiri gusa (bwari ubwa gatatu busarurirwamo) bwari butangiye gusaza ahanini biturutse ku muswa waririye muri fondasiyo imbaho zari zibwubatse. Ababwifashishaga rero bifuza ko bazashumbushwa ubwubatse mu byuma kuko batekereza ko ari bwo bwazamara igihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko n’ubwo ubwanikiro bw’ibyuma ari bwo bukomeye bagenda bubaka n’ubw’imbaho ku bw’ubushobozi baba bafite, kuko ubw’imbaho bumwe butwara Miliyoni 10 mu gihe ubw’ibyuma butwara Miliyoni 27.

Ubwanikiro bwaguye bwari bwasaruriwemo ibigori byinshi
Ubwanikiro bwaguye bwari bwasaruriwemo ibigori byinshi

Ingamba bafashe zo kugira ngo ibyabaye bitazasubira ni uko ngo kuri buri mwero hazajya habaho kubanza gusuzuma ubwanikiro mbere yo kubwifashisha, bukanikwamo ibitarengeje ubushobozi. Kandi ngo uko bazagenda babona ubushobozi bazajya bubaka ubwanikiro bukoze mu byuma.

Ibigori byari muri ubwo bwanikiro ubu biri kunyagirwa, ngo barimo kubishakira amashitingi yo kubitwikira, kandi abahinzi babuze umusaruro nyamara bari bawuzanye ngo ntibakwiye guhangayika kuko hazabaho gusaranganya ibizavamo.

Ati “Kubera ko byivanze, twakoze urutonde rw’abari bafitemo ibigori bose. Tuzagenda tugabanya umusaruro tugereranyije n’ubuso umuntu yahinzemo.”

Mu mwaka ushize ubwanikiro bwahitanye abantu 11 i Kigali

Si ubwa mbere ubwanikiro bugwa mu Rwanda bukangiza ibigori abahinzi bari banuriyemo, bityo bagahomba, kuko nko ku itariki ya 19 Gashyantare 2023 mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere ka Ngoma, bwagwiriye abagera kuri 40, bamwe bakajyanwa kwa muganga. Icyakora nta wapfuye.

Ku ya 3 Gashyantare 2023 na bwo hari ubwari bwagwiriye abantu mu mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari Gasagara, hapfa 11 naho 36 barakomereka.

Abo 11 bashyingurwa, ku itariki ya 6, Assoumpta Ingabire wari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, akaba yari yaje kwifatanya n’imiryango yabuze ababo mu kababaro yavuze ko bazita cyane ku byo abantu basabye byo kwita ku buziranenge bw’ibyo abaturage bakoresha, kuko ari inshingano za Leta, abizeza ko ibyabaye bitazongera.

Aho ibigori byasharitswe bikeneye gutwikirwa
Aho ibigori byasharitswe bikeneye gutwikirwa

Umuti urambye ku bwanikiro bw’ibigori bugwa uzaba uwuhe?

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iby’imyubakire (Rwanda Housing Authority), Alphonse Rukaburandekwe, avuga ko ikigo ayobora kirimo gukora inyigo y’uko ubwanikiro bwujuje ubuzirange bugomba kuba bumeze.

Agira ati “Kuri RHA nk’abatekinisiye bubaka, icyo twemereye ari RAB ari na MINAGRI, ni ukubakorera inyigo y’ubwanikiro bukwiye. Ubu turimo kuyikoraho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka