Gisagara: Imiryango 262 itaragira aho guhinga yatijwe ubutaka

Mu murenge wa Kansi imiryango 262 itaragiraga aho guhinga, yatijwe n’abandi baturage ubutaka, kugira ngo nayo ihinge yivane mu bukene.

Nyuma y’icyegeranyo cyakozwe kikagaragaza ko Akarere ka Gisagara kari mu turere dutatu twa mbere mu Rwanda mu kugira abaturage bakennye, bamwe mu batuye Kansi ku bufatanye n’Umurenge biyemeje kujya baha bagenzi babo bakennye aho guhinga.

Bizeye kuzizamura bivuye ku mirima batijwe
Bizeye kuzizamura bivuye ku mirima batijwe

Uwimana Pelagie yafashije umuturanyi mugenzi we utunzwe no guca incuro gusa, amuha imbuto ndetse n’ifumbire kugira ngo nawe abone intangiriro y’ubuzima buteye imbere.

Ati “Mbona nta kibazo kirimo ahubwo twagakwiye guhora tubikora, aba bantu bakajya batizwa ubutaka nabo bagafashwa kwizamura wenda bazabasha kugera ku byabo”.

Nk’uko bitanganzwa na bamwe mu baturage bahawe ubutaka bwo guhingamo, ngo iki gikorwa bagenzi babo babakoreye bizera ko kizabafasha kwiteza imbere.

Nyirandikumana Marie umwe muri bo ati “Nta butaka ngira, ntunzwe no kujya gukorera abandi ngo mbone amaramuko, ariko ubwo mbonye aho guhinga ndahamya ko nzizamura nkava mu bukene”.

Batijwe ubutaka bwo guhinga kugira ngo biteze imbere
Batijwe ubutaka bwo guhinga kugira ngo biteze imbere

Jérôme Rutaburingoga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi atangaza ko ubu buryo bakoze bwo guha abaturage aho guhinga, atari amasambu babahaye ngo abe yabo burundu, ahubwo ari ukugira ngo babashishikarize kuzagera ubwo babona ayabo.

Rutaburingoga kandi akomeza avuga ko iki gikorwa cyashyizwe mu muhigo w’abayobozi b’imidugudu, biri no mu rwego rwo guca ubujura bw’imyaka bukorwa nababa badafite icyo kurya.

Ati “Gutiza ubutaka aba baturage ni uburyo bwo kubashishikariza gukora bakazagira ibyabo kandi ni n’uburyo bwo guca ubujura bw’imyaka bwariho kubera abatagira aho guhinga”

Muri uyu murenge wa Kansi ngo imiryango igera kuri 262, niyo yabaruwe ko ikennye cyane kandi idafite naho guhinga, kuri ubu yose ikaba yarahawe aho guhinga.

Aba bose bahawe aho guhinga ni ubufasha bahawe n’abaturage bagenzi babo, bagenda babatiza imirima, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge kandi banafashwa kubona imbuto kugirango nabo badasigwa n’igihembwe cy’ihinga.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hakenewenimbutoyimyumbati,mumurengewandora,akagalikadahwe,uyumwakahazaba,inzara,ikabijeyimyumbatikdiniyoyalihagize,nibigolibateyebyanzekumerakubelimbutombi.

GERARD yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Iki gikorwa cyo gutiza imirima nikiza cyane kuko ni pfizi barazitizanya, bityo umusaruro ukiyongera kandi ukatugeraho twese.

John karenzi yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka