Aba bahinzi bavuga ko bishimira umusaruro ukomoka kuri iki gihingwa beza, ngo bikaba bibafasha kurushaho kwiteza imbere. Gusa na none ngo haracyari imbogamizi mu bikorwa by’ubu buhinzi aho bigikorwa mu buryo bwa Gakondo.
Nyirabahinzi Patricie, umwe muri bo uhinga umuceri ku buso bungana na Ha 2 mu gishanga cya Ntende, avuga ko uburyo bwo gusarura umuceri ku buryo bwa gakondo aho bawuhurira mu gishanga, bibateza ibihombo kuko hari umuceri umenagurika undi ukanyanyagira.
Agira ati "Umuceri wareze ukajya uhunguka tutarawusarura kuko batubwiye ko tugomba gutegereza kugira ngo dusarure umuceri weze neza. Mu gusarura rero iyo duhura urataruka ugasanga ibiro biragabanuka bikadutera igihombo.”
Nyuma yo kuba aba bahinzi bagaragaza imbogamizi ku bihombo baterwa no gusarura umuceri bawuhurira mu gishanga, banavuga ko inzego zifite mu nshingano ubuhinzi ziramutse zibunganiye mu kubafasha kubona imashini zifashishwa mu gusarura, byabarinda biriya bihombo, nk’uko bigarukwaho na Twahirwa Francois.
Udahemuka Bernard, Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Ubuhinzi, avuga ko hagiye gukorwa ubukangurambaga buzanyuzwa mu bagize amakoperative y’abahinzi b’umuceri abarizwa muri ako karere, bakaba bakwishakamo ubushobozi bwo kwigurira imashini zazabafasha kujya basarura.
Ibipimo by’umusaruro w’umuceri bitangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, bigaragaza ko kugeza ubu mu gishanga cya Ntende hahingwa umuceri ku buso bungana na Ha 900 hagasarurwa toni 6 n’ibiro 200 kuri buri Ha.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|