Gatsibo: Amazi adahagije, imbogamizi ku bahinzi b’umuceri

Abahinga umuceri mu gishanga cya Ntende, mu Karere ka Gatsibo barataka ikibazo cy’amazi adahagije mu gishanga cyabo atuma batabona ubusaruro bifuza.

Mukamigera Sipeciose, umwe muri aba bahinzi avuga ko ubuhinzi bw’umuceri bwamuteje imbere dore ko ngo yatangiye guhinga umuceri na mbere y’uko abahinzi bahinga mu gishanga cya Ntende bibumbira muri Koperative ibahuje ya COOPRORIZ Ntende.

Cyakora avuga ko imbogamizi agifite mu buhunzi bwe, ari amazi make atuma atazamuka ngo agree ku musaruro mwinshi uzamufasha kugera ku ntera yisumbuyeho mu kwiteza imbere.

Abahinzi bavuga ko amazi make atuma umuceri urumba, rimwe na rimwe ukuma utarera
Abahinzi bavuga ko amazi make atuma umuceri urumba, rimwe na rimwe ukuma utarera

Agira ati “N’ubwo tugeze kuri byinshi ariko turacyafite ikibazo cy’amazi adahagijeni yo kuhira umuceri. Nk’ubu hamwe na hamwe umuceri uragenda wuma kandi utarageza igihe cyo kwera ngo dusarure, nibikomeza tuzagwa mu gihombo.”

Ushinzwe ubuhinzi muri Koperative ya COOPRORIZ Ntende Isabane Etienne, asobanura ko ikibazo cy’amazi make muri iki gishanga giterwa n’uko ubuso buhingwaho umuceri bwiyongereye, mu gihe ingomero zari zisanzwe zikoreshwa mu kuhira umuceri zitiyongereye.

Ubuso buhingwaho umuceri bwariyongereye ariko ingomero zikoreshwa mu kuhira ntizongerwa
Ubuso buhingwaho umuceri bwariyongereye ariko ingomero zikoreshwa mu kuhira ntizongerwa

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene, avuga ko bagiye kuvugana n’inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mushinga wa RSSP mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.

Ati “Ikibazo cy’aba bahinzi twarakimenye, ubu icyo tugiye gukora ni ubuvugizi n’abafatanyabikorwa b’akarere kugira ngo turebe niba hakonerwa izindi damu (ingomero), bityo aba bahinzi ntibazagwe mu gihombo.”

Koperative y’abahinzi b’umuceri ya COOPRORIZ Ntende, ihuriwemo n’abahinzi barenga ibihumbi bine bakorere mu mirenge itatu yo mu karerere ka Gatsibo ariyo Rugarama, Rwimbogo na Gitoki.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuyobozi niburebe uko bubikemura nahubundi bazahomba hatabonetse amazi.

alias yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka